Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Toni ibihumbi 24 z’amafumbire zakoreshejwe mu gihembwe k’ihinga 2018 A

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Aug 24, 2018

Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, kirishimira ko abahinzi b’u Rwanda bamaze kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha imbuto z’indobanure n’amafumbire aho mu gihembwe k’ihinga gishize 2018 A mu rwego rw’igihugu hakoreshejwe amafumbire agera kuri toni ibihumbi 24.

Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi Mukuru wa RAB ( Ifoto R James)

Gatari Egide, Umuyobozi wa gahunda ya Nkunganire muri RAB, atangaza ko gukoresha amafumbire neza cyo kimwe n’imbuto z’indobanure, kugeza amakuru ku bahinzi ku gihe, byatumye umusaruro w’ubuhinzi mu gihembwe gishize uba mwiza.

Yagaragaje uko hakoreshejwe amafumbire n’imbuto mu gihembwe cya 2018 A, agira ati: “Twakoresheje amafumbire yo mu bwoko butandukanye, amafumbire nyamukuru twakoresheje DAP toni ibihumbi 9 n’ibiro 217, dukoresha NPK hejuru ya toni ibihumbi 8 n’ibiro  837, dukoresha Ire toni ibihumbi 5 n’ibiro 476. Hari n’ayandi mafumbire twagiye dukoresha ariko  amafumbire muri rusange twakoresheje mu rwego rw’igihugu mu gihembwe k’ihinga 2018 A  yari toni ibihumbi 24. Imbuto twakoresheje muri rusange zageraga muri toni 2925. Mu gihembwe cya B naho twakoresheje amafumbire neza, amafumbire yageze mu turere twose aragera kuri toni ibihumbi 20, imbuto twakoresheje toni zigera ku 1400.”

Avuga ko muri iki gihembwe k’ihinga 2019 A gitangiye hari ibimaze gukorwa n’ibyo bateganya gukora. Mu byo bishimira bimaze gukorwa harimo amabwiriza ya Minisitiri y’igihembwe k’ihinga 2019 A na B uko imbuto n’ifumbire bizagezwa ku baturage yamaze gusohoka arimo ibigo bizatanga imbuto n’ifumbire, ubwoko bw’imbuto n’ifumbire bizatangwa n’ibiciro byazo, kuri nkunganire n’uruhare rw’umuhinzi rukagenda rugaragara muri ayo mabwiriza, n’ibindi.

Ingengo y’imari yo kuzishyura imbuto n’amafumbire abaturage bazakoresha yaratanzwe ya miliyari 9 na miliyoni 700 akaba yaragiye agabanywa mu turere ku buryo imbuto n’ifumbire abaturage bazakoresha Leta izabyunganira.

Gatari avuga ko ubukangurambaga mu ikoranabuhanga muri gahunda ya Smart Nkunganire bwakozwe neza, ubu abahinzi ku giti cyabo bagera kuri miliyoni n’ibihumbi bine n’ijana na 66 bafitiwe  imyirondoro yabo yose muri Smart Nkunganire ku buryo abafatanyabikorwa batandukanye bashobora kuyikoresha bashaka gufasha abahinzi.

Abahinzi bafite imirima irenga miliyoni  n’ibihumbi 200 bose biyandikishije bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa RAB Dr Karangwa Patrick agaragaza ibituma umusaruro wiyongera, agira ati: “Ibituma umusaruro wiyongera ni byinshi kuko si ikintu kimwe. Hari inyongeramusaruro, hari ifumbire, hari imbuto, hari no guhinga neza, guhingira ku gihe no guhinga ubuso bunini no gukoresha ifumbire neza kurushaho, turizera ko umusaruro uzakomeza kwiyongera.”

Akomeza avuga ko bafite ikizere ko umusaruro uzarushaho kwiyongera kubera ko imikoreshereze y’inyongeramusaruro igenda yiyongera mu gihugu kandi uruhare rw’umuhinzi rukaba runini kuko nkuko abisobanura ngo bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ko gukoresha ifumbire, kumenya akamaro k’imbuto nziza byo musingi wo gutuma umusaruro wiyongera.

Ku bwe, asanga ikindi k’ingenzi ari uguhinga ubuso bunini, imirima yose igahingwa, bityo bikongera umusaruro mu gihugu.

Muri rusange, inzego zose bireba zirasabwa gukangurira abahinzi gukoresha amafumbire ndetse n’imbuto z’indobanure hibandwa ku zitunganyirizwa mu Rwanda kuko zihendutse kandi zifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro mwinshi.