Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Tombola y’Ikofi: Uwizera atewe ishema no gutsindira Miriyoni

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 20-06-2019 saa 10:37:57
Mutangana Felix (iburyo) na Musonera Santos bakora mu Ishami rya BK PLC rishinzwe ubucuruzi bashyikiriza igihembo Uwizera Devota

Uwizera Devota wo mu Mudugudu wa Bunyereri, mu Kagari ka Kiziba, mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, atewe ishema n’igihembo cy’amafaramga y’u Rwanda miriyoni yegukanye muri Tombola y’Ikofi yateguwe na Banki ya Kigali ( BK PLC). Abaye umunyamahirwe wa 5 wegukanye igihembo muri iyi tombola.

Buri cyumweru haboneka umuhinzi utsindira amafaranga y’u Rwanda miriyoni imwe, abikesheje gukoresha serivisi z’Ikofi yifashishije terefoni igendanwa; agahererekanya amafaranga n’abantu batatu mu cyumweru, akaba afite n’amafaranga 3000 yasigaye kuri konti ye y’Ikofi.

Uwizera ni umukobwa w’imyaka 30, ubwo yari ku kicaro cya Banki ya Kigali, mu Mujyi wa Kigali ashyikirizwa igihembo yatsindiye, yagize ati: “Nkimara gutombora narishimye cyane, numvise bindenze, kandi n’ubu ndakishimye cyane! Ubundi kuri Radiyo Rwanda bampamagaye terefoni itari hafi yange, abaturanyi ni bo baje kumbwira ngo ninitabe natsindiye miriyoni.

Amahirwe yari agiye kunshaho kuko bari bamaze kumpamagara inshuro ebyiri bambura, basigaje iya nyuma”.

Yavuze ko hari hashize ukwezi kumwe afunguye konti y’Ikofi, asobanura uburyo yayikoreshaga bikaba bimuhesheje amahirwe yo gutombora.

Ati: “Nafunguye konti y’Ikofi, ndabitsa, ndabikuza, noherereza abantu amafaranga, ngura n’ibicuruzwa (amavuta y’ubuto) ku mucuruzi ufite Ikofi. Nakoresheje amafaranga agera ku bihumbi 30 gusa”.

Uwizera ni umuhinzi uhinga imboga kuri ari 25 n’ibigori kuri ari 20, yavuze icyo agiye gukoresha amafaranga yatomboye.

Yagize ati: “Binteye ishema, binyongereye imbaraga…icyo ngiye kuyakoresha ni ukwagura ubuhinzi bwange, ngure n’imashini yo kuvomerera kuko nabikoraga bingoye, ngiye gukodesha n’indi mirima kugira ngo mpinge ku buso bunini”.

Yatangaje ko Ikofi yayimenye kubera itangazamakuru, akegera umucuruzi w’inyongeramusaruro akamwandika.

Ati: “Namubajije uko biyandikisha ambwira ko ari ubuntu, icyo nsabwa ari indangamuntu no kuba mfite terefoni, yahise anyandika ntangira gukoresha konti yange”.

Uwizera Devota arakangurira abandi bahinzi kwiyandikisha mu Ikofi kuko uretse na tombola, ari gahunda nziza yihutisha serivisi.

Ati: “ Ndashimira BK kuko yadushyiriyeho gahunda nziza iturinda gusiragira tujya gutonda imirongo ku mabanki, iranyorohereza cyane ntera intambwe imwe nkabikuza amafaranga, nkanahaha ibyo nkeneye ntagombye kugendana amafaranga mu ntoki.

Twanasobanuriwe ko dushobora kuguza igihe dukeneye inyongeramusaruro. Abahinzi nibiyandikishe bage no muri SMART Nkunganire kuko byose birajyana”.

Hasigaye abanyamahirwe 25

Muri iyi tombola igomba kumara ibyumweru 30 (ubu hashize ibyumweru 5), abasigaje kwegukana ibihembo ni 25, abahinzi bakaba basabwa kuyitabira.

Umuhinzi agera kuri serivisi z’Ikofi abanje kwiyandikisha agafunguza konti kuri Simukadi y’imwe muri kompanyi z’itumanaho, akabasha kubitsaho amafaranga, kuyabikuza, akaba yayoherereza undi muhinzi, akanagura imbuto cyangwa inyongeramusaruro bitangwa na Leta muri SMART Nkunganire.

Kohererezanya amafaranga bikorwa ku buntu.

Mutangana Felix umukozi wa BK PLC mu Ishami rishinzwe ubucuruzi unakurikirana umushinga w’Ikofi, asobanura ko Ikofi ari uburyo bashyiriyeho Abanyarwanda ngo biteze imbere.

Ni gahunda yatangijwe na Banki ya Kigali, yatangiranye umwihariko w’abahinzi babitsa amafaranga yabo kugira ngo bateganyirize ibihe by’ihinga, bazigama n’ayo kugura imbuto n’inyongeramusaruro kugira ngo bakore ubuhinzi bwabo neza.

Mutangana Felix (iburyo) na Musonera Santos bakora mu Ishami rya BK PLC rishinzwe ubucuruzi bashyikiriza igihembo Uwizera Devota

Abahinzi barenga ibihumbi 90 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’Ikofi, biteganyijwe ko bazaba barenga miriyoni imwe mu gihe cy’amezi atandatu.

Ni muri urwo rwego harimo gukorwa ubukangurambaga buherekejwe na tombola kugira ngo abahinzi bayitabire.

Kugira ngo umuhinzi yinjire muri tombola hari ibyo agomba kuba yujuje. Mutangana ati: “Ni ukuba ari umuhinzi wiyandikishije mu Ikofi, yarakoze ihererekanya ry’amafaranga (Transaction) inshuro 3: kubitsa, kohererezanya amafaranga n’abandi bahinzi 3 batandukanye, kubikuza no kuba afite amafaranga 3000 kuri konti ye”.

Winjira muri serivisi z’Ikofi ukanze *334*2# ugakurikiza amabwiriza, ariko umuhinzi we asabwa kwegera umucuruzi w’inyongeramusaruro akamuha umubare w’ibanga kugira ngo abashe kwinjira.

BK yashyizeho gahunda y’Ikofi kugira ngo ifashe abahinzi kuko abenshi usanga batagira ibigo by’imari babarizwamo, bagahura n’imbogamizi yo kutabona inguzanyo zibafasha kwagura ubuhinzi bwabo, bitewe n’uko amakuru ajyanye n’icyo binjiza ntaho aba agaragara.

Banki ya Kigali irateganya kwagura serivisi z’ Ikofi ku buryo zakwifashishwa mu kwishyura Mituweri, kuzigama muri gahunda ya Ejo Heza, kwishyura umuriro n’ibindi.

Abandi bakiriya batari abahinzi na bo ngo barahishiwe kuko barimo gutegurirwa uko bazajya bakoresha Ikofi.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.