19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Tom Close azayobora akanama nkemurampaka ka  Miss Career Africa

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 09-12-2019 saa 08:23:20
Umuhanzi Tom Close

Umuhanzi Tom Close yashyizwe mu kanama nkemurampaka ka Miss Career Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Tom Close ni we wenyine uri mu bazaba bagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa wamaze gutangazwa ariko hari n’abandi bazamenyekana mu minsi iri imbere.

Uretse uyu muhanzi, na Bruce Melodie yatangajwe nk’umuhanzi uzasusurutsa abazaba bitabiriye iki gikorwa cyo gutoranya Miss Career Africa, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi  Camp Kigali.

Abakobwa 30 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Career Africa 2019 baherutse gutangazwa barimo abanyarwandakazi 22.

Icyo gihe, Frank Rubaduka uri mu bategura iri rushanwa yatangaje  ko impamvu abanyarwanda batoranyijwe ari benshi ari uko mu Rwanda ariho irushanwa rizabera.

Abatoranyijwe barimo umunya-Sudan y’Epfo umwe, umunya-Kenya umwe, uwo muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Kongo  umwe, Abarundikazi bane, Umunya-Uganda umwe ndetse n’Abanyarwandakazi 22.

Abakobwa batoranyijwe bo mu Rwanda ni Mukamwiza Yvette, Musemakweri Delphine, Iradukunda Faustine, Uwihirwe Roselyne, Uwingeneye Frida, Ishimwe Gaella, Mpano Umuhumuriza Yvonne, Rutayisire Alice Lambert, Umulisa Rose Mary, Mahoro Mirreille Chadia, Umutoni Grace, Uwinema Diana, Umulisa Solange na Manzi Muneza Assoumer Redempta.

Harimo kandi Munsabe Sheillah, Ruzindana Wendy Ornella, Mutesi Celine, Mazimpaka Christella, Uwimana Martine, Umutoni Ange, Igihozo Mireille na Uwizeye Jeannette.

Harimo abo mu Burundi nka Munezero Ornella, Kundusenge Ritha Marie Ange, Habonimana Hyacinthe na Nivyumuremyi Emmanuella.

Uwo muri Uganda ni Baluubu Jaliyah, Fundiko Elysee wo muri RDC, Otieno Josephine wo muri Kenya na Mona Ibrahim wo muri  Sudani y’Epfo.

Umwiherero w’iri rushanwa uzatangira ku 10 Ukuboza usozwe ku wa 13 Ukuboza ari nabwo hazatangwa ikamba nyir’izina rya Miss Career Africa 2019 muri Afurika y’Iburasirazuba. Umwiherero uzabera ahitwa ku Mbuto z’Amahoro kuri Muhazi mu Karere ka Kayonza.

Abakobwa bose bazajya mu mwiherero bazahabwa amahugurwa banafashwe mu mishinga.

Umukobwa uzahiga abandi azahembwa asaga miliyoni 5 z’Amafaranga y’u Rwanda  ndetse anafashwe mu gushyira mu ngiro umushinga we anagire umushahara wa buri kwezi. Azanishyurirwa kaminuza.

Hazatangwa andi amakamba arimo Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Aba bazaba bafite amahitamo abiri arimo guhabwa amafaranga yo gushora mu mishinga yabo bazerekana muri iri rushanwa cyangwa se basabe kujya kwiga muri imwe muri Kaminuza ibarizwa muri Afurika.

Irushanwa ntabwo rizabera mu Rwanda gusa, kuko rizakomereza mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika  aho rizarangira ku ya 30 Ukuboza 2019.

Mu bihugu byo hagati muri Afurika iri rushanwa rizabera muri Angola. Abakobwa bazatangira kwiyandikisha guhera kuwa 3 Werurwe 2020; ikamba ritangwe kuwa 4 Mata 2020 nyuma abazaba bahagarariye abandi mu turere ibihugu byabo birimo bazahurira hamwe hatoranywe uhiga abandi ku rwego rw’ Afurika.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.