Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Tom Close akomeje gutegura  Alubumu ya 7

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 18-05-2018 saa 06:25:43
Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close

Muyombo Thomas ukoresha mu muziki nyarwanda izina rya Tom akomeje gutegura Alubumu ya 7 avuga ko izaba igizwe n’indirimbo 10 cyangwa 12.

Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close

Aganira n’Imvaho Nshya, Tom Close yavuze ko yasohoye indirimbo nshya yitwa “My love”  nayo izaba iri kuri iyo Alubumu. Avuga ko iyo ndirimbo yayikoze kugira ngo ashimishe abakundana bose by’umwihariko umugore we Niyonshuti Ange Tricia.

Yagize ati “Indirimbo nakoze nayigeneye abakundana”. Alubumu arimo gukora yavuze kandi ko izaba ikubiyeho indirimbo zirimo izo yabashije gusohora. Zimwe muri izo ndirimbo ni iyitwa “Malaika murinzi”, “Thank you my God”, “Igikomere”, “Naba umuyonga” n’izindi. Tom Close ni umuhanzi watwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ubwo iri rushanwa ryari rigitangira mu  2011.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.