Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

TI-Rwanda: Ntiwatera imbere utanga ruswa y’ibihumbi 58 winjije 31

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 16-01-2019 saa 16:17:18
Mupiganyi Appolinaire Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda ( Foto Hakizimana Y.)

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) urasaba abanyarwanda guhagurukira kurwanya ruswa aho iva ikagera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, avuga ko nta kuntu umuntu yatera imbere atanga muri ruswa amafaranga aruta ayo yinjiza.

Yabivuze ubwo TI-Rwanda yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi kuri ruswa. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Rwamagana.

Ubu bushakashatsi bwibanze cyane kuri ruswa y’amafaranga make atangwa na bamwe mu baturage kuri gahunda zibagenewe, ari na ho Mupiganyi yahereye agaragaza ko n’iyo ruswa ntoya imunga ubukungu bw’igihugu.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage 2400 bo mu turere 14, ababajijwe muri abo byibuze 69% binjiza impuzandengo y’amafaranga amafaranga 31000 buri kwezi.

Impuzandengo y’amafaranga ya ruswa yatanzwe byibuze mu mwaka wa 2018 ni 58000. Aha ni ho hagaragarizwa uburyo ruswa imunga ubukungu bw’igihugu kuko umuturage ubona amafaranga ibihumbi 31 ku kwezi iyo atanze ruswa y’amafaranga ibihumbi 58.

MUpiganyi avuga ko ikigaragara gusabwa ruswa iruta ayo winjiza, bisaba ko umuturage agurisha bimwe mu byo atunze nk’umurima, itungo cyangwa ikindi gikoresho cyo mu rugo bituma asubira inyuma mu bukungu bwe n’ubw’igihugu muri rusange.

Nubwo aya mafaranga afatwa nk’aho ari ruswa nto, ariko ruswa uko yaba ingana kose imunga ubukungu. Mupiganyi Appolinaire yagize ati: “Iyo tubibonye ku rwego rw’igihugu ntibiba bikiri ruswa ntoya, umuturage iyo asaba uburenganzira bwe agomba kubuhabwa nta mananiza, kuko wawundi umuha serivisi ahembwa umusoro w’uriya muturage, bivuze ko uriya muturage yaba asabwa kwigomwa kabiri, ubwa mbere gutanga icyo kiguzi cya ruswa ubwa kabiri ni imisoro atanga yo kwiyubakira igihugu kugira ngo babashe guhemba uriya mukozi ushinzwe kumuha serivisi”.

Ikiciro cy’abikorera kiri ku isonga mu cyashyizwe mu majwi ko byoroshye gutangamo ruswa aho imibare igaragaza ko biri ku gipimo cya 19,28%.

Abayobozi b’uturere biyemeje guhangana n’inzira zose zacishwamo ruswa muri serivisi zihabwa abaturage ariko zihura n’abikorera, aha havuzwe nko gutanga amasoko ya Leta, kubona ibyangombwa byo kubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yagize ati: “Ahantu dukwiye gushyira imbaraga ni mu gutanga ibyangombwa byo kubaka kuko bariya baturage icyo baba bashaka ni ukubaka, amafaranga yose wamwaka arayatanga kuko icyo ashaka ni uko ike kihuta, tugomba gushyiraho igenzura ryimbitse ku bantu batanga ibyangombwa byo kubaka”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yemeza ko hari byinshi bakwiye kuvugurura kugira ngo barwanye ruswa. Yagize ati: “Icyo tugomba gukora ni ugukoresha inama ngishwanama zo kurwanya ruswa, ikindi ni ukwigisha abaturage, bakamenya ububi bwa ruswa ko imunga ubukungu bw’igihugu, ikadindiza iterambere, ariko tubabwira ko kubona serivisi atari uguhitamo k’umuyobozi, ahubwo ni inshingano z’umuntu uri mu mwanya runaka”.

Muri ubu bushakashatsi 90% by’abaturage babajijwe bemeza ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu kurwanya ruswa, ibi bigahura cyane n’ikegeranyo cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) aho abaturage bagaragaje ko banyurwa n’intabwe, n’ingamba byafashwe na Leta y’u Rwanda mu kurwanya ruswa n’akarengane.

Mupiganyi Appolinaire Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda ( Foto Hakizimana Y.)

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.