Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

The Winners FTC yegukanye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya May 15, 2019

Ikipe ya The Winners Football Training Center ni yo yegukanye igikombe k’irushanwa ry’umupira w’amaguru ry’abana b’abahungu batarengeje imyaka 15 itsinze Muhanga Football Training Center ku mukino wa nyuma kuri peniliti 3-2 nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye banganya igitego 1-1.

Ni rushanwa ryateguwe n’Irerero ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center rifatanyije n’abaterankunga batandukanye barimo BDF, Skyworth, RM Innimotion, G-Step Tours hagamijwe gushishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga no kwihangira umurimo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryitabiriwe n’amakipe 8 y’abahungu aturutse mu turere tune (4) ari two Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.

Aya makipe ni Rayon Sport Junior Academy na Future Sound Football Academy (Nyanza), New Generation Football Traning Center (Ruhango), Crimson Youth Athletic (Kamonyi), The Winners Football Training Center, Muhanga Football Training Center, Don Bosco Kabgayi Football Training Center na Peace Football Traning Center (Muhanga).

UKO IRUSHANWA RYAGENZE

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, tariki 11 Gicurasi 2019, aho amakipe yatangiye akuranwamo, ikipe ya The Winners FTC yatsinze Future Sound FA ibitego 4-1, Rayon Sport JA itsinda Peace FTC ibitego 2-1, Crimson Youth Athletic itsindwa na Muhanga FTC ibitego 3-0 naho New Generation FTC itsinda Don Bosco Kabgayi FTC kuri peneliti 11-10, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yarangije iminota isanzwe y’umukino anganya ibitego 3-3.

Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa tariki 12 Gicurasi 2019, muri ½ kirangiza Muhanga FTC yatsinze Rayon Sport Junior Academy ibitego 2-0 naho The Winners FTC itsinda Don Bosco Kabgayi FTC ibitego 3-0.

Ku mukino wa nyuma, The Winners FTC yaje gutwara iki gikombe itsinze Muhanga FTC kuri peniliti 3-2, nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye banganya igitego 1-1.

Mu kiciro cy’abakobwa, ahari hitabiriye amakipe abiri gusa, The Winners FTC naho yaje gutwara iki gikombe itsinze Ecole Technique de Kabgayi (ETEKA) kuri peniliti 3-2, nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye banganya igitego 1-1.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere mu bahungu yashyikirijwe igikombe giherekejwe n’imipira 5 yo gukina, iya kabiri ihabwa imipira itatu 3 yo gukina. Mu bakobwa, iya mbere yahawe igikombe giherekejwe n’imipira 3 yo gukina naho iya kabiri ihabwa imipira 2.

Nshimiyimana David, umuyobozi w’Irerero ry’umupira w’amaguru “The Winners Football Training Center” ryateguye iri rushanwa avuga ko intego nyamukuru bari bagamije yari uguhuriza hamwe abana kugira ngo bakine.

Ati: Ni igikorwa twateguye mu buryo bwo kugira ngo duhuze abana, tuba tugamije ko abana bacu bakine amarushanwa bazamuke mu mikinire.” Yishimiye ko ryagenze neza nk’uko babyifuzaga kandi ko n’abana  bakinnye neza.

Abakinnyi b’ikipe ya The Winners Football Training Center bishimira igikombe bari bamaze kwegukana (Foto D. Umurerwa)