Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

The Ben yakoranye indirimbo  n’abahanzi bo muri Uganda

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 29-05-2018 saa 07:25:11
Umuhanzi The Ben

Mugisha Benjamin uzwi muri muzika nyarwanda ku izina rya The Ben yakoranye indirimbo n’abahanzi    babarizwa mu itsinda  rya muzika ryitwa “B2C” akaba ari abo muri Uganda.

Umuhanzi The Ben

Aba bahanzi  bakoranye indirimbo ivuga ku rukundo yitwa “No  you, no life” aho umuntu aba abwira umukunzi we ko atamufite ubuzima bwamugora cyane yaba ameze nk’aho atabufite. Iyi ndirimbo kandi bayisohoye mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

B2C baririmbye indirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Wanyonona”, “ Ontagaza”, “Sukuma”, “Kapande”  n’izindi. Naho The Ben we asanzwe  azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Thank you”, “Habibi”, “ Roho yanjye”, “Ko nahindutse” n’izindi.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.