Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Texas: Indege ya gisivili yakoze impanuka 21 yari itwaye bararokoka

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 19-10-2021 saa 21:56:32
Iyi ni yo ndege yakoze impanuka igihaguruka muri Texas 21 bari bayirimo bararokoka (Foto Reuters)

Kuri uyu wa kabiri, indege yari itwaye abantu 21 yakoze impanuka ihaguruka hafi ya Houston, muri Texas, aho abagenzi n’abakozi bose bashoboye kwikura mu ndege mbere yuko ifata umuriro, nk’uko byatangajwe n’abashinzwe kuzimya umuriro ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Sgt Stephen Woodard wo mu ishami ry’umutekano rusange rya Texas mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati: “Abantu bose bari mu ndege, abagenzi 18 bose hamwe n’abakozi batatu, barokotse.”

 Iyi mpanuka yabaye nyuma gato ya saa yine ku isaha yaho. Iyi ndege, moteri yafashwe n’inkongi y’umuriro kandi hafi ya yose yakongotse, nkuko amashusho yashyizwe ahagaragara n’inzego z’ubutabazi abyerekana.

Trey Duhon, umuyobozi waho nk’uko abitangaza ngo harimo abakomeretse gahoro bagomba kwitabwaho.

Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubutabazi zaho, Tim Gibson, yatangaje ko abagenzi bashoboye kwikura mu ndege.

Indege yahanutse ari bwo igihaguruka (Foto NDTV)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.