Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Tennis: U Rwanda rwitwaye neza mu marushanwa y’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jan 19, 2018

Kuva tariki 8 kugeza 16 Mutarama 2018, i Nairobi muri Kenya habereye amarushanwa ya Tennis yahuje ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba mu bakiri bato, u Rwanda rwitwaye neza rwegukana igikombe n’imidali ya Feza.

Muri ayo marushanwa yahuje abari mu byiciro bibiri mu bahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 14 na 16, u Rwanda rwabashije gusoreza ku mwanya wa 3 n’amanota 520 inyuma ya Kenya ya mbere n’u Burundi bwaje ku mwanya wa kabiri.

Abo ni bo bana bari baserukiye igihugu muri ayo marushanwa y’Afurika y’Uburasirazuba mu bakiri bato

Abari bahagarariye igihugu bagizwe na Mfashingabo Junior, Hakizumwami Junior na Izere Kerry mu bahungu batarengeje imyaka 14. Mu batarengeje imyaka 16, mu bahungu ni Karenzi Bertin, Cyiza Joseph na Ishimwe Emmanuel naho mu bakobwa ni Irakoze Belyse, Uwamwezi Jasmine na Tuyishime Sonia.

Karenzi yabonye itike yo kuzakina irushanwa ry’Afurika

Karenzi Bertin wahesheje ishema igihugu yegukana umwanya wa 3 mu bahungu U-16, byamuhaye itike yo kuzitabira irushanwa ry’Afurika ry’ibihugu “Africa Junior Championship” rizabera muri Tunisia mu ntangiriro za Mata 2018.

Uretse kuba yarabonye iyo tike y’imikino y’Afurika, Karenzi yagize n’amahirwe yo gusigara muri Centre yo muri Kenya, ikomeye mu Afurika y’Uburasirazuba yigisha abana bakiri bato gukina Tennis bakaba bavamo ibihangange ku isi.

Karenzi Bertin uzamara ibyumweru bibiri akorera imyitozo muri iyo Centre, azahita akina irushanwa ry’abatarengeje imyaka 18 rishobora kumuha andi mahirwe yo kuhaguma gusa bikaba bizaterwa n’uko azaba yitwaye.

Mu kiganiro Imvaho yagiranye n’umutoza Umulisa Joseline wajyanye n’abo bana yatangaje ko bishimira uko bitwaye muri iryo rushanwa, kuko bari bitezemo umusaruro mwiza cyane ko baryitabiriye barakoze imyiteguro ihagije.

Aya marushanwa yahuje ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba yakinwe mu byiciro bibiri yabanjirijwe n’abakina umuntu umwe kuri umwe n’irihuza amakipe (babiri kuri babiri)  ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 8 ari byo Kenya, u Burundi, u Rwanda, Tanzania, Uganda, Tanzania, Comore na Sychelles.