Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Tennis: Niyigena na Umulisa ni bo begukanye irushanwa ryo kwibuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 16, 2019

Niyigena Etienne na Umulisa Joseline ni bo begukanye irushanwa ryo kwibuka “mu mukino wa Tennis “Genocide Memorial Tournament 2019” .

Iri  rushanwa  ryatangiye tariki 08 Kamena 2019  ribera kuri Sitade Amahoro ryari muri gahunda yo kwifatanya n’Abanyarwanda  kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo ni ukuvuga abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’imikino muri rusange by’umwihariko abakinaga umukino wa Tennis bishwe  muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bakinnyi babigize umwuga, mu bagabo Niyigena Etienne yegukanye  yatsinze Havugimana Olivier amaseti 2-0 (6-1 na 6-1). Mu bagore,  Umulisa Joseline yatsinze Ingabire Meganne amaseti 2-0 (6-1 na 6-1).

Mu batarabigize umwuga, Bahati Theoneste yegukanye igikombe  atsinze   Me Kayitare Serge  amaseti  2-0 (6-4 na 7-6). Mu bakina ari babiri, ikipe ya Ntageruka Kasim  na   Mutagoma batsinze  ikipe ya Karenzi Emmanuel  na Kaningu Christian amaseti 2-0 ( 6-4 na 6-2).

Mu kiciro cy’abafite imyaka 60 kuzamura bakinnye mu kiciro cy’abakinnyi bakuru “Seniors”, mu bagabo umwanya wa mbere wegukanywe na Ngabonziza Damien  naho mu bagore irushanwa ryegukanwa na Nathalie Durin, umuyobozi muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.

Muri iri rushanwa kandi hanakinnye abafite ubumuga bakina bicaye mu tugare “Wheelchair  Tennis” aho mu bagabo igikombe cyegukanywe na  Ndayishimiye Ernest  atsinze Dusabe Viateur amaseti 2-0 (6-0 na 6-4)  naho mu bagore, Mutesi Faith atsinda  Imanishimwe Yvonne  amaseti 2-1  (4-2, 4-6 na 6-4).

Nyuma y’iri rushanwa, Perezida w’ishyirahamwe y’umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste yatangaje ko bishimiye uko irushanwa ryagenze anavuga ko muri gahunda bafite ari ukongera amarushanwa  akaba menshi.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Radiant, BRD n’ Ikigo k’imari n’imigabane mu Rwanda.

Abibukwa by’umwihariko muri Tennis

Mu bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakinaga umukino wa Tennis hari Kanyamahanga Gaston, Nyamunyura Samuel, Nyirarucyaba Emmanuel, Gatera Vincent, Rubangura Francois, Kwitonda Theogene, Ruzindana, Rutayisire Fidele, Bayingana Jean de Dieu na Rutahira Vedaste.

Niyigena Etienne (iburyo) wegukanye irushanwa ryo kwibuka mu kiciro cy’abagabo bakina nk’ababigize umwuga

Nyuma y’umukino wa nyuma mu bagabo, Niyigena (iburyo) asuhuzanya na Havugimana Olivier (ibumoso)

Umulisa Joseline wegukanye umwanya wa mbere mu kiciro cy’abagore

Ngabonziza Damien (iburyo) wabaye uwa mbere mu kiciro cy’abakuze

Nathalie Durin wabaye uw ambere mu bakuze mu kiciro cy’abagore

Bamwe mu bakurikiranye imikino ya nyuma

Abatsinze mu byiciro byose bari kumwe n’abatenkunga b’irushanwa

Abegukanye irushanwa mu byiciro byose barimo ababigize umwuga, abatarabigize umwuga ndetse n’abafite ubumuga