Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Tennis: Niyigena na Umulisa begukanye irushanwa ryateguwe Nyarutarama TC na CIMERWA

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-01-2019 saa 14:16:31
Niyigena Etienne (iburyo) ashyikirizwa igihembo n'umuyobozi wa Tennnis Club Nyarutarama, Ngabonziza Damien

Tariki 26 na 27 Mutarama 2019   muri Kigali Tennis Club i Nyarutarama  habereye  irushanwa rya gicuti ryari ryateguwe n’ikipe ya Nyarutarama na CIMERWA.

Mu bakina nk’ababigize umwuga, mu kicico cy’abagabo, Niyigena Etienne ni we wegukanye umwanya wa mbere atsinze ku mukino wa nyuma Muvunyi Yannick  amaseti 2-0 (6-3 na 6-3). Mu bagore, umwanya wa mbere wegukanwe na  Umulisa Joselyne atsinze Irakoze Belyse amaseti 2-0 (6-3 na 6-1).

Niyigena Etienne (iburyo) ashyikirizwa igihembo n’umuyobozi wa Tennis Club Nyarutarama, Ngabonziza Damien

Mu bakanyujijeho mu bagabo, igikombe  cyegukanwe na  Kaningo Christian  atsinze Rwabukumba Jean Paul.

Niyigena Etienne wabaye uwa mbere mu kiciro cy’abagabo babigize umwuga  yatangaje ko   uwo bakinnye ari umukinnyi mwiza kuko bahora bahanganye ariko  ko yari amaze iminsi  akora imyitozo ari  nayo mpamvu yabashije kumutsinda.

Umuyobozi mukuru wa Nyarutarama Tennis Club, Ngabonziza Damien  yashimiye cyane abitabiriye iri rushanwa  mu byiciro bitandukanye kuko byatumye batsura umubano n’ikipe ya CIMERWA. Yakomeje avuga ko  ari n’umwanya mwiza yo gukora siporo.

Ku ruhande rw’umuyobozi w’uruganda rukora Sima “CIMERWA”, Bhekizitha W. Mthembu  yavuze ko  bishimiye uko iri rushanwa ryagenze  kandi ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza anavuga ko ubutaha   iryushanwa nk’iri ryabera i Rusizi aho uru ruganda rukorera.

Nyarutarama Tennis Club  isanzwe itegura ibikorwa nk’ibi   kuko mu Gushyingo 2017  iyi kipe yakiriye amakipe  yaturutse muri Nigeria na Tanzania muri gahunda yo gutsura umubano.

Muvunyi Yannick watsindiwe ku mukino wa nyuma mu bagize umwuga

Umulisa Joselyne wegukanye umwanya wa mere mu babigize umwuga

Kaningo Christian wegukanye umwanya wa mbere mu bakanyujijehe ubwo yashyirizwaga igihembo n’umuyobozi wa CIMERWA,Bhekizitha W. Mthembu (ibumoso)

Umuyobozi wa CIMERWA, Bhekizitha W. Mthembu yishimiye uko iri rushanwa ryagenze

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.