Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Tennis: Hatangiye irushanwa ryo kwibuka ryitabiriwe n’abagera kuri 200

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 10, 2019

Tariki 08 Kamena 2019 ni bwo kuri Sitade Amahoro  hatangiye irushanwa ryo  kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo ni ukuvuga abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’imikino muri rusange by’umwihariko abakinaga umukino wa Tennis bishwe  muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Komite Olempike y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Radiant, BRD n’ Ikigo k’imari n’imigabane mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga iyi mikino ku mugaragaro, umunyamabanga wa RTF, Habimana Valens yavuze ko iri ari irushanwa basanzwe bategura mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka.

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rizakinwa mu byiciro 4 birimo  icy’abakinnyi babigize umwuga mu bagabo n’abagore aho bose ari 48. Hari kandi abatarabigize umwuga   bagera kuri 92.

Muri uyu mwaka wa 2019 hari n’ikiciro cy’abakinnyi bakuru “Seniors” bahoze bakina uyu mukino wa Tennis bafite imyaka 60 kuzamura. Aba na bo bakaba bagera kuri 16 naho ikiciro cya 4 akaba ari abakiri bato bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 32.

Habimana Valens agaragaza ko iri rushanwa ryo kwibuka rizasozwa tariki 15 Kamena 2019 ariko hakomeze irindi ry’abatarengeje imyaka 18 ryo rizaba riri ku rwego  mpuzamahanga kuko rizitabirwa n’ibihugu byose byo ku Isi. Iri rushanwa rizabera muri Cercle Sportif de Kigali  mu Rugunga rizasoza tariki 26 Kamena 2019.

Ku bijyanye n’abakinnyi bazaserukira u Rwanda, Habimana agaragaza ko biteguye bihagije kandi bizeye ko bazitwara neza yaba muri iri rushanwa ryo kwibuka ndetse n’iry’abatarengeje imyaka 18.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’imari n’imigabane,  Rwabukumba Celestin yatangaje ko basanzwe bafatanya na RTF mu bikorwa bitandukanye ko rero bagomba kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange  muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abakina n’abakundaga uyu mukino wa Tennis.

Cyusa Joseph ushinzwe ubucuruzi muri Radiant   wavuze mu izina ry’umuyobozi w’ikigo gishya “Radiant Yacu” yavuze ko  iyi ari intangiriro ariko ko  bazakomeza gufatanya.

Umukozi muri Banki y’u Rwanda itsura amajyambere “BRD” akaba ashinzwe kwamamaza ibikorwa,  Muhire Hubert  yavuze ko basanzwe batera inkunga ibikorwa bya siporo  kuko bazi neza ko siporo ituma abantu bagira ubuzima bwiza bakabasha gukora bakiteza imbere.

Yakomeje avuga ko  bafatanyije na RTF  mu irushanwa ryo kwibuka  muri uyu mwaka kuko ari umwaka udasanzwe aho Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bazirikana insanganyamatsiko  igira iti “Twibuke twiyubaka”.

Abibukwa by’umwihariko muri Tennis

Mu bibukwa bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari Kanyamahanga Gaston, Nyamunyura Samuel, Nyirarucyaba Emmanuel, Gatera Vincent, Rubangura Francois, Kwitonda Theogene, Ruzindana, Rutayisire Fidele, Bayingana Jean de Dieu na Rutahira Vedaste.

Umunyamabanga mukuru wa RTF, Habimana Valens uwa kabiri uhereye iburyo ari kumwe n’abahagariye RSE, Radiant na BRD mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko irushanwa ryo kwibuka ritangira