22°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

Tennis:  Harimo kuganirwa uko ibihembo byazamurwa, abakinnyi bakitabira amarushanwa ku bwinshi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 05-12-2019 saa 10:58:06
Perezida wa RTF, Karenzi Theoneste uvuga ko bashaka kuzamura ibihembo bitangwa mu marushanwa ategurwa mu Rwanda kugira ngo yitabirwe n'abakinnyi bakomeye

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”, Karenzi Theoneste  atangaza ko bafite intego yo kongera ibihembo bihabwa abakinnyi kugira ngo bage bitabira ku bwinshi amarushanwa mpuzamahanga abera mu Rwanda.

Ibi yabitangaje ubwo hasozwaga irushanwa mpuzamahanga “Rwanda Open 2019” ryabaye tariki 24 Ugushyingo kugeza 01 Ukuboza 2019. Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye birimo ababigize umwuga, abamugaye ndetse n’abakanyujijeho.

Iri rushanwa ryongeye kuba nyuma y’aho muri 2018 ritabashije kuba kubera ikibazo cy’amikoro. Uyu mwaka wa 2019 rikaba ryari ryatewe inkunga na Banki ya Kigali ndetse na Premier Bet.

Abakinnyi  bitabiriye bavuye mu bihugu 7 ari byo Kenya, Uganda, RDC, Burundi, Ethiopia, Espagne n’u Rwanda. Gusa abakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda nta bwo bitabiriye ari benshi.

Perezida wa RTF, Karenzi yatangaje ko  kugira ngo abakinnyi bakomoka mu bihugu bitandukanye  bazitabire amarushanwa mpuzamahanga ya Tennis mu Rwanda bafite gahunda yo kuzamura ibihembo kuko akenshi ni byo bituma bitabira ku bwinshi kandi hakaza abakinnyi bakomeye.

Yagize ati: Iyo ibihembo ari bito aba kure birabagora cyane, gusa turimo kuganira n’abaterankunga bacu ku buryo umwaka utaha wa 2020  twabizamura bityo hakazitabira  abakinnyi benshi bakomeye kuko bose bitabira bitewe n’uko ibihembo bingana.”

Muri “Rwanda Open 2019”, umukinnyi wa mbere mu babigize umwuga mu bagore n’abagabo yahembwe amadorari 700 ni ukuvuga asaga ibihumbi 650 by’amafaranga y’u Rwanda.

Karenzi avuga ko mu gihe bazaba babonye abaterankunga bahagije bashobora kuzamura ibihembo maze umukinnyi wa mbere agahembwa ibihumbi 2 cyangwa 3   by’amadorari ni ukuvuga   ari hagati ya  miriyoni imwe n’ibihumbi 800 ndetse na miriyoni 2 n’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati : Turimo kuganira n’abaterankunga kandi bamwe babifitemo inyungu kuko bizatuma irushanwa ryitabirwa ndetse rinarebwe cyane kandi ndizera ko ibizaba  umwaka utaha bizaba  birenze ibi.”

Iri rushanwa riheruka rya “Rwanda Open 2019” ryegukanwe na Ismael Changawa ukomoka muri Kenya mu kiciro cy’abagabo babigize umwuga naho mu bagore ryegukanwa na Ingabire Meghan ukomoka mu Rwanda.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.