Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Tennis: Abakinnyi 4 ni bwo bazaserukira u Rwanda muri Davis Cup 2019

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 21, 2019

Kuva tariki 26 kugeza 29 Kamena 2019 muri Congo Brazzaville hazabera irushanwa ry’Afurika  mu mukino wa Tennis  “2019 Davis Cup Africa Zone Group IV”. Abakinnyi 4 ni bo bazaserukira u Rwanda.

Aba bakinnyi ni Havugimana Olivier, Niyigena Etienne, Habiyambere Ernest na Uwizeyimana Mathieu.

Iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Brazzaville muri Kintélé Sports Complex rizakinirwa ku bibuga bya sima bitandukanye n’ibibuga by’igitaka bisanzwe bimenyerewe.

Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu abakinnyi b’ikipe y’igihugu bitegura, muri iyi minsi barimo gukorera imyitozo muri Radisson Blu Hotel kubera ari ho hari ikibuga kirimo isima.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Rutikanga Sylvain yatangarije Imvaho Nshya ko  biteguye bihagije aho bitorezaga ku bibuga  basanzwe bakiniraho by’igitaka ariko nyuma  babwirwa ko bazakinira ku bibuga birimo isima.

Ati :“ Buriya ibibuga biba bitandukanye cyane iyo wamenyereye ikibuga k’itaka kujya gukinira kuri kiriya birakugora.”

Rutikanga yakomeje avuga ko  byabaye ngombwa ko basaba Radisson Blu Hotel kubatiza ikibuga kugira ngo abakinnyi  bamenyere ikibuga kirimo isima.

Ati :“Mu Rwanda ikibuga k’iki uretse hano n’i Huye muri Kaminuza nta handi wakibona, turashimira Radisson Blu Hotel kuba baradutije ikibuga kuko  bizatuma nitugera muri Congo Brazzaville abakinnyi bitabatonda.”

Umwe muri aba bakinnyi bazaserukira u Rwanda, Havugimana Olivier yatangaje ko ugereranyije n’ikindi gihe uyu mwaka bagerageje kwitegurira hamwe kandi igihe kinini kuko  banabashije kwitabira irushanwa ryo kwibuka kandi bakitwara neza.

Muri iri rushanwa ryabaye kuva tariki 08 kugeza 15 Kamena 2019, mu bagabo babigize umwuga, Niyigena Etienne ni we wegukanye igikombe atsinze Havugimana Olivier ku mukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019, Habiyambere Ernest  nibwo agera mu Rwanda avuye muri Kenya aho yakoreraga imyitozo akazakorana na bagenzi be  imyitozo   ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2019 mbere y’uko ikipe y’u Rwanda yerekeza muri Congo Brazzaville ku wa Mbere tariki 24 Kamena 2019.

Ibihugu bizitabira

Ibihugu bizitabira ni Botswana, Cameroon, Congo Brazzaville, Gabon, Ghana, Uganda n’u Rwanda.

Abakinnyi n’umutoza mu myitozo  muri Radisson Blu Hotel

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”, Habimana Valens (uwa kabiri ibumoso) yasuye abakinnyi mu myitozo

Uhereye ibumoso, umutoza Rutikanga, Niyigena Etienne, Havugimana Olivier na Uwizeyimana Mathieu

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri Davis Cup 2019