Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Tariki 30/5/1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhango

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 29-05-2019 saa 17:33:58

Tariki ya 30 Gicurasi 1994, Ingabo za FPR-Inkotanyi zakomeje gutsimbura umwanzi zifata uduce dutandukanye tw’igihugu, ari na ko zigenda zirokora Abatutsi bari bataricwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe ni bwo izo ngabo za FPR zafashe Umujyi wa Ruhango mu yahoze ari Komini Tambwe muri Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Kubera ko ngo Ingabo za FAR zabonaga ko ingabo za FPR zizokeje igitutu, ingabo za FAR ku itariki ya 30 Gicurasi 1994 zasabye ko Loni yazifasha zikagirana ibiganiro n’Inkotanyi.

Icyo gihe byabaye iby’ubusa kuko Inkotanyi zakomeje urugamba, zifata uduce dutandukanye ari ko zirokora Abatutsi bari mu kaga.

Gufata Ruhango kw’Inkotanyi byaje bikurikirana n’ifatwa rya Nyanza ku wa 29 Gicurasi 1994.

Inkotanyi zakomeje kugenda zirokora abantu ahantu hatandukanye bari bihishe, ari na ko zikomeza gusatira Umujyi wa Gitarama.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Tariki 30/5/1994: Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhango”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.