Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Tariki 25/5/1994: Kambanda yategetse ba Perefe gushyiraho komite z’ubwirinzi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 25-05-2019 saa 13:24:32

Ku itariki 25 Gicurasi 1994, Jenoside yakorerwaga Abatutsi yakomeje gukorwa hirya no hino mu gihugu, ariko ubutegetsi bukomeza gushishikariza Abahutu kugira ubwirinzi, ku buryo bicaga uwo bashatse.

Tariki 25 Gicurasi 1994, icyo gihe ni bwo Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yahaye ba Perefe amabwiriza y’ubwirinzi ‘auto-defense civile’ ndetse Karemera Edouard wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahise atanga inyandiko yerekeranye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Minisitiri w’Intebe aho yavugaga ko abagize komite z’ubwirinzi, bafite uburenganzira ku buzima cyangwa urupfu ku Munyarwanda uwo ari we wese.

Ku rundi ruhande, uwari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Boutros Boutros-Ghali, yemeje ko ibibera mu Rwanda ari Jenoside.

Ku itariki 25 Gicurasi 1994, Komisiyo mpuzamahanga y’Abanyamategeko yasabye Umuryango w’Abibumbye ko yakwagura inshingano z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia zikagera no ku Rwanda.

Ni na bwo kandi Umunyamabanga Mukuru wa Loni yatangaje ko kutohereza ingabo mu Rwanda byabaye gutsindwa kwa Loni n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange.

Tariki 25 Gicurasi 1994, mu Mujyi wa Kigali hishwe Abatutsi benshi bari bihishe mu bitaro bya CHUK ndetse n’abandi bari baharwariye. Nyuma yo kubica, abarwayi batari mu bahigwaga bajyanywe i Kabgayi, na ho CHUK isigara ari ibitaro by’inkomere z’abasirikare ba FAR.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.