Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Tariki 22/5/1994: RPA yafashe Ikibuga k’Indege cya Kigali n’ikigo cya gisirikare

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 22-05-2019 saa 15:21:45

Tariki 22 Gicurasi 1994, ni bwo Ingabo zahoze ari iza RPA zafashe ikibuga mpuzamahanga k’indege cya Kigali ndetse n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe mu rugamba rwazo rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Icyo gihe, tariki 22 Gicurasi 1994, ingabo za Leta ya Habyarimana zakomeje guhunga zijya mu Majyepfo y’u Rwanda kubera ko ingabo za RPA zari zikomeje kuzotsa igitutu.

Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bari barahungiye muri Tanzania no mu Burundi bakomeje gutahuka.

Tariki 22 Gicurasi 1994, ibitaro bya Nyamata byatangiye kwakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bibaha ubuvuzi. Abagera kuri 200 bashyizwe mu bitaro naho abasaga 300 baganaga ibi bitaro buri munsi.

Kuri iyo tariki ya 22 Gicurasi 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Sindikubwabo yandikiye Perezida Mitterrand amushimira ubufasha igihugu ke kigenera u Rwanda, amumenyesha ko “kubera kubura ibikoresho ingabo z’igihugu zavuye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe” amusaba ubufasha bwihuse aranamuterefona.

Ni nawo munsi kandi ‘Amnesty International’ yasohoye raporo ivuga ko ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi mu Rwanda bwateguwe na Leta kandi ikabukora ifatanyije n’ingabo zayo.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.