Tap&Go igiye gukoresha ‘Mobile Money’ mu korohereza abagenzi

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 11-03-2019 saa 09:45:44
Tap & Go igiTap & Go igiye gukoresha ‘Mobile Money’ye gukoresha ‘Mobile Money’

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’itumanaho ya MTN bwatangaje ko ku bufatanye na Sosiyete AC Group Ltd, batangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga ku ikarita ya Tap & Go hakoreshejwe uburyo bwa MTN Mobile Money.

Mu gikorwa cyo gutangiza ubwo buryo bushya bugezweho, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yasobanuye ko ubu buryo bugiye gufasha gushyira mu bikorwa gahunda zo kutagendana amafaranga mu rwego rwo kugera ku ntego yo kubika amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘Cashless Economy’.

Tap & Go igiye gukoresha ‘Mobile Money’

Umuyobozi Mukuru wa Ac Group Ltd, Patrick Buchana, yavuze ko bazafatanya na MTN muri uwo mushinga, asobanura ko ubu buryo babuzanye ku isoko nyuma y’ibyifuzo bya benshi mu bakiriya basanzwe bakoresha amakarita batega za bisi rusange hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Buchana yagize ati “Ubu icyo bisobanuye ni ukubahiriza ibyo abagenzi badusabye, nk’ubu natwe iyo dushishoje tukareba ikibanogeye kugira ngo dukomeze dukorane neza, ku ikubitiro twatangiranye umushinga urebana na gahunda ya Tap & Go, nyuma yaho twashyize murandasi muri za bisi, ubu ikigezweho ni ugushyira amafaranga ku ikarita ukoresheje Mobile Money ni bimwe mu byo twatekereje kugira ngo tworohereze abagenzi.”

Ku bijyanye n’abasanzwe bakora akazi ko gushyira amafaranga ku makarita, avuga ko abo nta kibazo bazahura na cyo cyo kubura icyo bakora, kuko hari byinshi bazakomeza kubafasha MTN idashobora kubonera umwanya wo gukora.

Ati “Nta mpungenge z’uko abaduhagarariye bazirukanwa mu kazi, kuko ikigo k’itumanaho cya MTN kitabona umwanya wo gucuruza amakarita, kandi abo bacuruzaga amakarita bazakomeza no gutanga amakuru ku bagenzi badasobanukiwe ibyiza, akamaro n’uko ubwo buryo bukoreshwa…”

Umwanditsi:

Twagira Wilson

One Comment on “Tap&Go igiye gukoresha ‘Mobile Money’ mu korohereza abagenzi”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.