Tanzania: Abakozi batanu ba Azam TV baguye mu mpanuka

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-07-2019 saa 16:45:22
Imodoka yavaga Dar es Salaam yagonganya n'igikamyo cyavaga mu Ntara ya Mwanza, abantu 7 bahasiga ubuzima

Perezida wa Tanzania Dr Pombe Magufuli yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro Sosiyete ya Azam Media Ltd y’umuherwe Salim Bakhresa, nyuma y’aho abakozi batanu ba Azam TV baguye mu mpanuka.

Iyo mpanuka yabaye saa mbili z’igitondo kuwa 8 Nyakanga 2019 mu gace ka Shelui mu Ntara ya Singida, ihitana abantu barindwi barimo abakozi batanu ba Azam TV.

Impanuka yabaye ubwo kwasiteri barimo bava mu Ntara ya Dar es Salaam yagonganaga n’ikamyo yavaga mu Ntara ya Mwanza, nk’uko BBC yabitangaje.

Abakozi ba Azam baguye muri iyi mpanuka, bajyaga mu Karere ka Chato mu Ntara ya Geita, gutangaza ‘live’ umuhango wo gutangiza Pariki y’Igihugu ya Chato-Burigi.

Perezida Magufuli yohereje ubutumwa bugira buti, “Nababajwe n’uru rupfu rutunguranye, nifatanyije na Said Salim Bakhresa n’abavandimwe b’abaguye muri iyi mpanuka.”

Perezida Magufuli yifurije gukira vuba inkomere eshatu zajyanwe kwa muganga, anasaba abakoresha umuhanda kujya bazirikana amategeko agenga ibinyabiziga mu muhanda.

Azam TV ibinyujije kuri Twitter, yahamije urupfu rw’abakozi bayo batanu, inavuga ko babiri mu nkomere barembye mu gihe undi umwe we atari indembe.

Abakozi ba Azam baguye muri iyi mpanuka ni umuyobozi w’ibiganiro Salim Mhando, umutekinisiye w’amajwi Florence Ndibalema, umutekinisiye w’imashini Sylvanus Kasongo n’abafotozi babiri Said Haji na Charles Wandwi.

Abandi bantu babiri baguye muri iyo mpanuka ni umushoferi w’iyo modoka ya kwasiteri bari bakodesheje, ndetse na mugenzi we.

Umuyobozi Mukuru wa Azam Media Ltd, Tido Mhando, yavuze ko imirambo yajyanwe mu bitaro bya Iramba biri mu Ntara ya Singida mu gihe inkomere zajyanywe mu bya Igunga mu Ntara ya Tabora.

Imirambo y’abitabye Imana yashakiwe indege yo kuyijyana mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Muhimbili mu Ntara ya Dar es Salaam.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.