Tanzania: Abadepite bavuga rumwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta bahagaritswe

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 05-04-2019 saa 10:09:23
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai aganira n'itangazamakuru

Amakuru aturuka Dodoma muri Tanzania ahari icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, aremeza ihagarikwa ry’abadepite bemeza ko Inteko Ishinga Amategeko idashoboye.

Abo badepite bavuze ko Inteko idashoboye mu rwego rwo gushyigikira Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta warimo asabirwa ibihano, nyuma y’aho abwiriye itangazamakuru ko Inteko idashoboye.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Prof Mussa Assad, yakuweho icyizere n’Inteko kuwa 2 Mata 2019, ndetse Inteko yanzura ko itazongera gukorana na Prof Assad kuko yayisuzuguye.

Uwo mwanzuro wo kutongera gukorana na Assad, ndetse wamaganwe na bamwe mu badepite, wateje impaka muri rubanda, bamwe bakumva ko kudakorana na Assad bisobanuye kudakorana n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

Byatumye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Job Ndugai, asobanura neza icyo Inteko yanzuye, ati, “Nta na rimwe Inteko yanze gukorana n’Urwego rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, uwo twanze ni umuntu witwa Assad”, nk’uko bitangazwa na Mwananchi dukesha iyi nkuru.

Depite Godbless Lema uhagarariye Umujyi wa Arusha, yakomeje kumvikanisha ko ari ku ruhande rwa Assad, bituma ahagarikwa kwitabira inama eshatu z’Inteko Rusange.

Guhagarikwa kwa Lema kwababaje Umukuru w’Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi mu Nteko Ishinga Amategeko akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi rya CHADEMA, Freeman Mbowe, bituma yivumbura asohoka mu nteko inama itarangiye.

Mbowe yasohokanye n’abadepite bose batavuga rumwe n’ubutegetsi, Perezida w’Inteko Job Ndugai ategeka ko batagaruka mu Nteko ndetse abuza abanyamakuru kubakurikira ngo babavugishe.

Depite Halima Mdee uhagarariye agace ka Kawe, na we yahanishijwe kutitabira inama ebyiri z’Inteko rusange, nyuma yo kugaragaza ko yemeranya na Prof Assad wavuze ko Inteko ijegajega.

Depite Godbless Lema yavuze ko guhana Depite Halima Mdee ari umukurenganya, bituma na we ahamagazwa muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire (Ethics) n’Ubutegetsi (Madaraka), ahatwa ibibazo, na we arahanwa.

Prof Assad yavuze ko Inteko idashoboye ashingiye ku kuba ngo raporo akora z’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’Imari ya Leta zigezwa mu Nteko ariko Inteko ntigire icyo izikoraho gifatika.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Prof Assad yavuze ayo magambo mu kiganiro yahaye Radio y’Umuryango w’Abibumbye ivugira i New York, abadepite bakamunenga ko yabasebeje, byongeye akabasebereza mu mahanga.

Yagize ati, “Yagize ati, “Niba dukora raporo ariko ntibagire imyanzuro bafata, kuri njye izo ni intege nke z’Inteko Ishinga Amategeko. Iyo ni imbogamizi ikwiye kuvanwaho, Inteko Ishinga Amategeko iragaragaza kunanirwa gukora ibyo ishinzwe uko bikwiye.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Tanzania, Prof Mussa Assad

Gutandukanya Umugenzuzi w’Imari ya Leta na Prof Assad

Kuba Perezida w’Inteko, Job Ndugai, avuga ko Inteko icyo yanzuye ari ukudakorana na Assad, akavuga ko Inteko nta kibazo ifitanye n’Ibiro by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, byakuruye urujijo rushingiye ku mategeko.

Umunyamategeko wo mu kigo cya Crack Law Partner, Hamza Jabir yavuze ko bitoroshye gutandukanya Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Prof Assad ubiyobora, washyizweho na Perezida wa Repubulika.

Yavuze ko amagambo ya Perezida w’Inteko, Job Ndugai ateye urujijo kuko n’ubusanzwe adakorana na Prof Assad ubwe, ahubwo akorana n’abakozi b’ibiro biyoborwa na Assad.

Yagize ati, “Iki kibazo ni icy’amategeko cyane, ibyo Perezida w’Inteko avuga ntaho bigaragara mu Itegeko Nshinga. Itegeko rishobora gukuraho Assad ni Itegeko Nshinga, kandi umukuraho ni Perezida aho ashyiraho itsinda rishinzwe kugenzura impamvu kandi izo mpamvu zigaragajwe mu Itegeko Nshinga, na Perezida ntiyapfa kumukuraho uko yishakiye.”

Umunyamategeko w’icyamamare muri Tanzania, Harold Sungusia, yavuze ko inshingano z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ari ukureba ibyo Leta yinjiza n’uburyo ikoresha imari, Inteko ikabisuzuma nk’intumwa za rubanda.

Yongeyeho ko Inteko ishobora kwanga gukorana na Prof Assad, ariko ko nta musaruro bizatanga kuko bazaba bamubujije kubabwira ibyo yagenzuye n’uwo yagenzuye, mu gihe gusuzuma raporo z’umugenzuzi ari inshingano y’Inteko.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai aganira n’itangazamakuru

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.