Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Tanzania: Abadepite banzuye kutongera gukorana n’Umugenzuzi w’Imari wabanenze

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-04-2019 saa 11:36:21
Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri Tanzania, Prof Mussa Assad

Abadepite ba Tanzania bababajwe bikomeye n’amagambo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Prof Mussa Assad aherutse kubavugaho, bemeranya kutazongera gukorana na we.

Inteko Ishinga Amategeko yahaye umugisha icyemezo cyafashwe n’Abadepite bagize Komisiyo ireba Imyitwarire (Ethics) n’Ubutegetsi (Powers), ko Prof Assad yasuzuguye Inteko Ishinga Amategeko.

Ubu haribazwa niba Raporo y’Imikoreshereze y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018 yateguwe na Prof Assad izashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko kandi uwayiteguye yarakuweho icyizere.

Mwakasaka Emmanuel ukuriye Komisiyo y’Imyitwarire n’Ubutegetsi, ubwo abadepite batoreraga umwanzuro wo kutongera gukorana na Assad, yashimangiye ko Assad yasuzuguye abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Assad yaherukaga imbere y’Abadepite bagize iyo komisiyo kuwa 21 Mutarama 2019, aho yahamagajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Job Ndugai, ngo avuge impamvu yasuzuguye Abadepite.

Ubwo yahamagazwaga, Job Ndugai yari yavuze ko Assad natitaba Inteko  azazanwa ku ngufu mu Nteko ari mu mapingu.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Job Ndugai yavuze ko Prof Assad nataza neza azazanwa mu mapingu

Umwanzuro wo guhamagaza Assad mu Nteko no kuvuga ko natitaba azanwa ku ngufu, wakuruye impaka, bamwe bemeranya n’amagambo yavuze ku badepite, abandi bavuga ko yavuze amagambo adakwiye.

Ubwo impaka zari zikomeye, tariki 17 Mutarama 2019, Assad yatangaje ko azitaba Inteko Ishinga Amategeko yumve icyo bamubaza.

Ipfundo ry’impaka, ni amagambo Assad yavugiye mu itangazamakuru, aho yavuze ko raporo ze zishyikirizwa abadepite ntibagire icyo bazikoraho.

Yagize ati, “Niba dukora raporo ariko ntibagire imyanzuro bafata, kuri njye izo ni intege nke z’Inteko Ishinga Amategeko. Iyo ni imbogamizi ikwiye kuvanwaho, Inteko Ishinga Amategeko iragaragaza kunanirwa gukora ibyo ishinzwe uko bikwiye.”

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri Tanzania, Prof Mussa Assad

Ayo magamo Mussa yayavugiye kuri Radio y’Umuryango w’Abibumbye ivugira i New York mu mpera z’umwaka ushize, Abadepite bakavuga ko bitari bikwiye gusebya Inteko Ishinga Amategeko, byongeye akayisebereza mu mahanga.

Kuwa 21 Mutarama 2019, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Prof Mussa Assad  yitabye Inteko Ishinga Amategeko nk’uko yari yabisabwe, ariko ageze ku Nteko ntiyakirwa nk’umunyacyubahiro nk’uko byari bisanzwe.

The Citizen dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yageraga ku muryango, yagombye kunyura mu byuma bisaka nk’abandi bose, ndetse asabwa gukuramo umukandara, inkweto, ikoti, amataratara n’isaha.

Nyuma yo gusakwa yarakomeje, yinjira muri Komisiyo ishinzwe Imyitwarire n’Ubutegetsi, abanyamakuru basabwa gusohoka mbere y’uko atangira guhatwa ibibazo.

Abanyamakuru ntibamenye ibyo yabajijwe n’ibyo yasubijwe, ariko mbere yaho Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Job Ndugai yari yavuze ko amagambo ya Mussa ababaje.

Yagize ati, “Niba ikibazo ari itekinika ubwo n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’abakozi be baba ari abatekinitsi. Ntibikwiye kuvuga nabi igihugu cyawe uri mu mahanga.”

Ndugai yavuze ko ku giti cye yababajwe n’amagambo ya Mussa. Ati, “Sinumva ukuntu umuntu wize ku rwego rwa Prof Mussa avuga amagambo nk’ariya. Yasebeje Inteko Ishinga Amategeko ifite abantu benshi bize kurusha ibindi bihe byose byashize kuva igihugu cyabona ubwigenge.”

Ikibazo cy’Itegeko Nshinga

Ingingo ya 143 y’Itegeko Nshinga rya Tanzania, ivuga ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ashyikiriza Perezida wa Repubulika buri raporo akoze.

Perezida wa Repubulika agena ushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko iyo raporo, atabikora umugenzuzi w’Imari ya Leta akaba ari we uyishyikiriza Inteko.

Mu gihe uyu mugenzuzi yamaze gukurwaho icyizere, bisobanuye ko ububasha bwo gushyikiriza Intumwa za Rubanda iyo raporo busigaye mu maboko ya Perezida Magufuli gusa.

Haribazwa ukuntu Perezida Magufuli azashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko iyo raporo yakozwe n’umuntu udafitiwe icyizewe n’abashyikirizwa raporo.

Itegeko Nshinga rya Tanzania ku rundi ruhande, mu ngingo ya 62, rivuga ko Perezida wa Repubulika ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Iyo ngingo iragira iti, “Hazashyirwaho Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania igizwe n’ibice bibiri, ari byo, Perezida n’Intumwa za Rubanda.”

 

Mussa Assad yashyikirije Perezida Magufuli raporo y’imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018 kuwa 28 Werurwe 2019 nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Raporo biteganyijwe ko imurikirwa Inteko Ishinga Amategeko kuwa 8 Mata 2019.

Ikibazo ni: Ese Perezida Magufuli azashyikiriza abadepite iyo raporo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 142 y’Itegeko Nshinga?

Dr Benson Bagonza, Umushumba wa Diyoseze ya Karagwe mu Itorero ry’Ibwirizabutumwa ry’Abalutheri, mu isesengura rye yagize ati, “Inteko Ishinga Amategeko nidakorana n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta birashyira Perezida wa Repubulika mu ihurizo ry’Itegeko Nshinga. (Bitarenze tariki 8 Mata) Perezida agomba gushyikiriza Inteko iyo raporo yateguwe na Prof Mussa Assad…..natabikora araba anyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi nabikora na bwo araba asuzuguye Inteko.”

Prof Mussa Assad, kuwa 3 Matara 2019, yavuze ko uyu mwanzuro w’Inteko wo kumutera utwatsi ushobora guteza ikibazo gikomeye gishingiye ku Itegeko Nshinga.

Ati, “Namaze gushyikiriza Perezida raporo y’ubugenzuzi, nyuma yo kuyimumurikira igomba kuba inyandiko rusange (iri aho n’abaturage bayibona). Ibi nibidakorwa bizaba ari uguhonyora Itegeko Nshinga.”

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.