Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Taekwondo: U Rwanda rugiye kwereka Isi  ibanga rwakoresheje  mu iterambere ry’uyu mukino 

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-03-2018 saa 08:05:45

Kuva tariki 03 kugeza 14 Mata 2018 mu mujyi wa  Hammamet muri Tunizia hazabera imikino y’Afurika  mu batarengeje imyaka 17 mu mukino wa Taekwondo mu rwego rwo gushaka itike y’imikino Olempike  y’urubyiruko “ Youth Olympic Games 2018” izabera Buenos Aires muri Argentina kuva  tariki  6 kugeza 18 Ukwakira 2018.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide utangaza ko basabwe kuzasangiza Isi ibanga u Rwanda rwakoresheje mu guteza imbere uyu mukino

Uretse iyi mikino y’Afurika hazanabera  shampiyona y’Isi  y’abatarengeje imyaka 17 izahuza ibihugu byose byo ku Isi. Muri aya marushanwa yombi, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 6 barimo abahungu 3 ari bo Byukusenge Eric, Sekanyambo Jean Paul, Niyomugabo Happy n’abakobwa 3 ari bo Umurerwa Nadege, Benimana Yvonne na Umuhoza Adinette.

U Rwanda ruzahabwa umwanya wo kwerekana  aho itera mbere ry’uyu mukino rigeze

Uretse aya marushanwa yombi hateganyijwe inama y’inteko rusange y’umukino wa Taekwondo ku Isi. Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide  atangaza ko muri iyi nama y’inteko rusange, u Rwanda ruzahabwa umwanya ungana n’iminota 25 yo gusobanura  ku iterambere rya Taekwondo  kuko u Rwanda ruri mu bihugu byihuse mu iterambere ry’uyu mukino.

Uretse iterambere muri rusange, hazanagarukwa ku mikino y’abafite ubumuga. Ati “Badusabye gusobanurira amahanga  uburyo duteza imbere siporo  by’umwihariko mu bafite ubumuga, ibi bikaba byaraturutse ahanini ku kuba  u Rwanda ubu rufite abakinnyi 5 beza ku Isi muri Taekwondo y’abafite ubumuga”.

Bagabo avuga ko  ikindi gituma umukino wa Taekwondo mu Rwanda  uba intangarugero ku Isi ari  ikijyanye  no gushinga amashuri y’umukino wa Taekwondo mu nkambi z’impunzi. Ati Muri Mata 2017 ni bwo twasinye amasezerano n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi   ndetse n’umuryango  witwa  Taekwondo Humanitarian Foundation iduha inkunga  y’ibikoresho ndetse ikishyura n’abatoza ba hano mu Rwanda bajya mu nkambi kwigisha  abakinnyi”.

Aha Perezida wa RTF, Bagabo Placide avuga ko   babikoze neza kurusha ibindi bihugu iyi gahunda yatangiriyemo. Ati Kubera urwo rwego  n’ukuntu tugenda twiyubaka mu gihe gito kandi tukagera ku rwego mpuzamahanga ni yo  mpamvu badusabye ko   twatanga icyo kiganiro. Ni uburyo bundi bwiza kuko tuba tugaragaye  mu ruhando mpuzamahanga  ko hari icyo dushoboye mu mukino wa Taekwondo”.

Kuri ubu ikipe y’abakinnyi 15 iri muri Maroc aho yitabiriye amarushanwa atandukanye aza  gutangira uyu munsi tariki 28 Werurwe akazasozwa tariki 01 Mata 2018. Bagabo akaba ashimira Minisiteri y’Umuco na Siporo  “MINISPOC”  na Komite Olempike y’u Rwanda ku bufasha babahaye kugira ngo aya amakipe yitegure ndetse anabashe guserukira u Rwanda.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.