Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Taekwondo: RTF yabonye umuterankunga mu gihe cy’umwaka umwe

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 23, 2018

Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF” ryungutse umuterankunga  ari we Kompanyi y’Indege ya “Ethiopian Airlines” aho basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe kigera ku mwaka umwe.

Perezida wa RTF, Bagabo Placide (ibumoso) ndetse na Anurag Rana, ushinzwe ubucuruzi muri Ethiopian Airlines bashyira umukono ku masezerano

Muri iki gikorwa cyabaye tariki 21 Nzeri 2018 ayo masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono na Perezida wa RTF, Bagabo Placide ndetse na Anurag Rana, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ethiopian Airlines.

Bagabo Placide, Perezida wa RTF yatangaje  ko aya masezerano azabagirira akamaro gakomeye, ku ikubitiro Ethiopian Airlines izabafasha gutanga ibihembo ku bakinnyi bazitwara neza mu irushanwa bazaba bategura ku nshuro ya 6 “2018 Korean Ambassadors Cup” rizaba tariki 6 kugera 7 Ukwakira 2018.

Ati Twari tumaze igihe kinini abakinnyi bacu tubahemba imidali n’ibikombe, ugasanga nta bwo ari ikintu gihagije, ubwo rero Ethiopian yatwemereye mbere na mbere kujya idufasha mu bihembo, guhemba amatike y’indege yo kujya i Dubai, no kugaruka ku bakinnyi bazaba bitwaye neza.”

Avuga ko bemerewe no kuzajya bafashwa mu ngendo ku bantu bose bafite aho bahuriye n’umukino wa Taekwondo. Ati Batwemereye ku ngendo haba ku ikipe y’igihugu, abayobozi ndetse n’abandi barebana na Taekwondo y’uko igihe cyose tuzajya tugenda no kugaruka bazajya batugabanyiriza 10% ry’igiciro k’itike mu ngendo zose tugiyemo”.

Bagabo yemeza ko na bo hari ibyo babemereye. Ati Ubwo natwe tubemereye y’uko abakinnyi bose bazajya baza mu marushanwa yacu tuzajya tubashishikariza kuza na Ethiopian Airlines kugira ngo na bo babone abakiriya. Natwe mu  ngendo zacu twigurira amatike tuzajya tuyagura muri Ethiopian Airlines”.

Anurag Rana, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ethiopian Airlines, avuga ko aya masezerano bizeye ko azabafasha mu bucuruzi bwabo ndetse no kurushaho kugira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.