Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Taekwondo: RTF yabonye umufatanyabikorwa mu iterambere  ry’uyu mukino

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 09-02-2018 saa 07:22:31
Umuyobozi wa IYF, Seong Hun Kim (ibumoso) na Perezida wa RTF, Bagabo Placide (iburyo) ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye (Foto Bugingo F

Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF” ryasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango  w’Abanyakoreya ufasha urubyiruko guhindura   imyumvire no kwiteza imbere (International Youth Fellowship “IYF”).

Umuyobozi wa IYF, Seong Hun Kim (ibumoso) na Perezida wa RTF, Bagabo Placide (iburyo) ubwo bari bamaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye (Foto Bugingo F

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki 07 Gashyantare 2018 hagati y’umuyobozi w’uyu muryango wari wavuye muri Koreya, Seong Hun Kim  na Perezida wa RTF, Bagabo Placide.

Umuyobozi wa IYF, Seong Hun Kim   yatangaje ko bishimiye ubufatanye bagiye kugirana na RTF mu kuzamura uyu mukino mu Rwanda. Perezida wa RTF, Bagabo Placide nawe akaba yarishimiye iki gikorwa.

Muri aya masezerano harimo ko ikipe y’igihugu ndetse n’abatoza bazajya bafashwa  bakajya muri Koreya aho uyu mukino wavukiye mu kwitegura ndetse no kurushako kuzamura urwego rw’imikinire.

Bagabo yagize ati “Bivuze ikintu gikomeye ni uburyo tubonye buzafasha mu  myiteguro y’abakinnyi aho bazabasha kwitozanya  n’ikipe ya mbere ku isi yo muri Koreya”. Yakomeje  agira ati Mu masezerano harimo ko igihe ikipe yacu yagiye  muri Koreya igihe cyose yahamara  nta kintu na kimwe tuzajya twishyura”.

Umuyobozi wa IYF, Seong Hun Kim na Perezida wa RTF, Bagabo Placide bashyira umukono ku masezerano

Uyu muryango   unafite ikipe y’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “IYF Taekwondo Club” yazamukiyemo abakinnyi bakomeye. Perezida w’iyi kipe, Nyiribakwe Blaise yatangaje ko  iyi ari inkunga ikomeye  ku mukino wa Taekwondo mu Rwanda. Ashimangira ngo bizatuma umukino utera imbere. Ati Abakinnyi bacu bitwara neza mu Rwanda no mu karere ariko nk’abantu bategurwa kuzajya mu mikino Olempike bisaba ko bajya ku rwego rwisumbuye”.

 Mu mpera za 2018 hari abazoherezwa muri Koreya 

Perezida wa RTF, Bagabo yatangaje ko uyu muryango “IYF” uzajya ubafasha  kuzana abatoza aho bazajya bajya gutoza uyu mukino mu makipe yo mu byaro  aho ubushobozi azaba ari ubwabo.

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi bafite akazi gakomeye kuko  bifuza gushaka itike y’imikino Olempike 2020. Ati Kugira ngo twizere ko tuzabona itike bizaterwa n’uko tuzitwara mu 2019 kuko harimo shampiyona y’isi, imikino y’Afurika, iyi mikino twitwaye neza tugatsinda twaba dutanga ikizere ko dushobora kubona itike”.

Bagabo ashimangira ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 ari bwo bazafata abakinnyi b’ikipe y’igihugu n’abatoza  babohereze muri Koreya. Ati “Bazagenda bamareyo igihe  bitoza ku buryo mu 2019 bazagaruka  bakajya guhangana  muri ariya marushanwa kandi turizera ko bazitwara neza”.

Abari bahagarariye IYF hamwe n’abayobozi muri RTF

Icyatuma aya masezerano ahagarara

Perezida wa RTF yasobanuye ko aya masezerano ari ay’igihe kirambye. Ati Amasezerano yatangiye nta gihe azamara, hari ikijemo cyatuma ahagarara tuzicara turebe ko twabikora”.

Gusa yakomeje asobanura impamvu yatuma aya  masezerano ahagarara. Ati Ibyo uyu muryango wemeye bisaba ubushobozi hari igihe babubura cyangwa se n’urugero natwe tugafatirwa ibihano bituma tutitabira imikino mpuzamahanga  ibyo  byatuma amasezerano ahagarara, ariko ntabwo ntekereza ko byaba kuko twese turashaka gutera imbere”.

Uyu muryango “IYF” ufasha urubyiruko guhindura imyumvire no kwiteza imbere biciye gukemura ibibazo  bibugarije  binyuze  mu mahugurwa no kurufasha mu mishinga itandukanye.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.