Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Taekwondo: Mu Rwanda harimo kubera amahugurwa mpuzamahanga y’abatoza n’abasifuzi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 25, 2019

Kuva tariki 23 Nyakanga 2019 mu Rwanda hatangijwe amahugurwa mpuzamahanga y’abatoza n’abasifuzi mu mukino  Taekwondo  baturutse mu bihugu bigize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Aya mahugurwa y’iminsi 4 azasozwa tariki 26 Nyakanga 2019 azatanga ubumenyi buzatuma   aba batoza  bazamura abakinnyi bagere ku rwego rwiza. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abarimu (Masters) 20 ba Taekwondo mu bihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda.

Atangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino  wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide yatangaje ko uyu ari umwanya mwiza wo kwiyungura ubumenyi buzatuma abakinnyi bo muri aka Karere bazamura urwego.

Yakomeje avuga ko ari umwanya mwiza kandi wo kuzamura ubumenyi bw’abasifuzi n’abatoza, ibyo bikazagira akamaro mu kuzamura urwego rw’imikinire y’abakinnyi baturuka muri aka Karere bitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya akaba na Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino ya Taekwondo muri icyo gihugu, Philip Kakame yatangaje ko ari amahirwe akomeye babonye yo kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakinnyi babo.

Yakomeje asobanura ko bamwe muri bo bajya bagerageza kwiga izo tekiniki nshya barebye amashusho y’abandi bakinnyi ariko bakaba bari bakeneye n’amahugurwa kugira ngo babone ubumenyi n’ubushobozi buhagije mu gutoza Taekwondo.

Abatoza n’abasifuzi 20 ni bo bitabiriye aya mahugurwa bakaba barimo abagabo 16 n’abagore 4 bose hamwe bakaba barimo 7 bo muri Kenya, 4 bavuye muri Uganda n’Abanyarwanda 9.

Amasomo aratangwa na Mbonigaba Boniface uvuye  i Lausane mu Busuwisi, aho yari yaragiye kwiga ibijyanye no gutoza abandi batoza. Ikindi gice cy’amasomo ni  Shema Maboko Didier wize muri Kaminuza ya Tsukuba mu Buyapani, aho yakuye impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ry’imiyoborere ya Siporo.

Amasomo y’abasifuzi yo azatangwa na Bagabo Placide, umusifuzi mpuzamahanga rukumbi mu Rwanda, akaba yaranatoranyijwe kuzasifura imikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri Maroc kuva ku wa 19  kugeza 31 Kanama 2019.

Bamwe mu batoza bitabiriye amahugurwa

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide

Mushambokazi Zula wabaye umukinnyi nawe yitabiriye amahugurwa