26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Taekwondo Ikipe y’u Rwanda yagiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga muri Tanzania

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 12-12-2019 saa 11:13:04
Kapiteni w'ikipe y'u Rwanda, Kayitare Benoit uvuga ko bafite intego yo kwegukana imidari muri Tanzania

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 7 bakina umukino njyarugamba wa Taekwondo  mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2019 ni bwo bahagurutse mu Rwanda berekeza Arusha muri Tanzania aho bagiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga  “Korean Ambassador’s Cup 2019”.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizatangira tariki 13 rigasozwa 15 Ukuboza 2019. Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Bagire Irene Alan yatoranyije abakinnyi 7  barimo abahungu  5 n’abakobwa 2  kuzahagararira igihugu muri  iyi mikino.

Aba bakinnyi barimo Kayitare Benoit ukina mu kiciro cy’abafite munsi y’ibiro 53 akaba ari nawe kapiteni. Hari kandi Sekanyambo Jean Paul ukina mu kiciro cy’abafite ibiro  biri munsi ya 58, Nizeyimana Savio  ukina mu kiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 68, Munyakazi Vincent  ukina mu bafite ibiro biri  munsi ya 73 na Mwemezi Cedrick  ukina mu bafite ibiro biri munsi ya 80. Aha akaba ari mu kiciro cy’abahungu.

Mu bakobwa hari abakinnyi 2 ari bo Uwababyeyi Delphine ukina mu kiciro cy’abafite ibiro biri munsi ya 53 ndetse na  Ndacyayisenga Aline  ukina mu kiciro cy’abafite ibiro biri munsi wa 57.

Kayitare Benoit usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu mbere yo kwerekeza muri Tanzania yatangarije Imvaho Nshya ko  bari bamaze iminsi bitegura  ko bajyanye intego yo kwitwara neza no kwegukana imidari.

Yagize ati: “Kuzana imidari ni yo gahunda, gutsindwa byaba ari igitangaza kuko nta bwo tujya dutsindwa Abanyarwanda twabamenyereje insinzi.”

Uretse aba bakinnyi n’umutoza mukuru, iri tsinda ry’Abanyarwanda bagiye mu irushanwa muri Tanzania barimo abasifuzi 3 ari bo  Mushambokazi  Zura, Habimana Jean Claude na Musabyimana Emmanuel. Umunyamabanga Mukuru wa RTF, Mbonigaba Boniface akaba ari we wagiye ayoboye iri tsinda muri rusange.

Iri rusanwa ngarukamwaka ribera  Arusha muri Tanzania, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo muri Tanzania ku nkunga ya Ambasade ya Korea muri icyo gihugu. Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwitabira.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.