Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
27°C
 

Taekwondo: Ikipe y’u Rwanda irimo kwitegura shampiyona y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-01-2018 saa 08:25:02
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Taekwondo ubwo bari basoje imyitozo (Foto Bugingo F)

Kuva tariki 28 Werurwe kugeza 01 Mata 2018, mu mujyi wa Agadir muri Maroc hazabera amarushanwa atandukanye arimo  na  shampiyona y’Afurika mu mukino wa Taekwondo. Kuri ubu abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda batangiye kwitegura aya marushanwa.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Taekwondo ubwo bari basoje imyitozo (Foto Bugingo F)

Aya marushanwa ari mu byiciro 4 ari byo shampiyona y’Afurika isanzwe iba buri myaka 2 “African Senior Championship 2018”, hari shampiyona y’Afurika mu bafite ubumuga “African Para Taekwondo Championships 2018” ndetse na   shampiyona  y’Afurika mu kwiyereka “African Poomsae Championships 2018”. Aya marushanwa azatangira tariki 28 arangira 30 Werurwe 2018.

Irindi rushanwa ni iritegurwa na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo ku isi “2018 the  2nd WT Presidents Cup” iri ryo rikaba rizitabirwa n’ibihugu byo ku isi hose. Rizaba tariki 31 Werurwe risozwe  ku ya 01 Mata 2018.

Imyiteguro yaratangiye

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Bagire Alain Irene yatangaje ko abakinnyi mu byiciro byose batangiye imyitozo  kandi irimo kugenda neza. Uyu mutoza ariko  avuga ko bakeneye amarushanwa mbere ya shampiyona y’Afurika kuko byatuma abakinnyi  bakomeza kuzamura urwego rwabo bityo bakaba bakitwara neza.

Amwe muri aya marushanwa ni “Egypt Open 2018”  rizaba tariki 25 Gashyantare 2018 rizitabirwa n’amakipe avuye ku migabane itandukanye. Irindi ni “East African Taekwondo Championship” rizabera muri Kenya muri Werurwe 2018 ahazitabira abakinnyi bakuru n’ingimbi.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Kayitare Benon yatangarije Imvaho Nshya ko  imyiteguro irimo kugenda. Ati “Turimo gukora imyitozo kabiri ku munsi kandi burya iyo witoje neza byanze bikunze ubona insinzi”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide atangaza ko  bagomba kwitegura cyane  kuko  iyi ari  imikino yo rwego rwo hejuru. Ati “ Iyi mikino izatuma abakinnyi bacu bazamura urwego rw’imikinire kuko turi kubategurira  gushaka itike y’imikino Olempike 2020. Ikindi aya marushanwa azatanga  amanota  ku buryo  tuzareba aho abakinnyi bacu bahagaze ku rwego rw’isi ndetse no muri Afurika”.

Hari ikizere cyo kwegukana imidali

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Bagire yatangaje ko ikizere cyo kwegukana imidali gihari. Ati  “Umwaka wa 2017 twitwaye neza twegukana imidali 45, uyu mwaka mfite inshingano nk’umutoza  zo kongera umubare  w’imidali  tukagera  kuri  60 cyangwa 70. Muri shampiyona y’Afurika nitujyana abakinnyi nka 20, imidali 15 tuzayizana”.

Kayitare Benon w’imyaka 18 akaba ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu we avuga ko ntawe batinya. Ati “Iyo witegura uvuga ko utinya abakinnyi bo mu gihugu runaka  iyo ugeze mu kibuga mugahura uba warangije gutsindwa, turiteguye kandi turizera ko tuzitwara neza”.

Perezida wa RTF, Bagabo  yatangaje ko  ubu bafite abakinnyi 20 harimo 10 bakina  ibyo kurwana “Kyorugi”, 5 biyereka “Poomsae”  ndetse na 5 bafite ubumuga.  Ati “MINISPOC batwemereye aba bose  bakagenda, turizera ko  bazitwara neza bakegukana imidali”.

Bagabo avuga ko  muri shampiyona y’Afurika yabereye mu Misiri 2016 begukanye imidali 5 ya Bronze  aho bari bajyanye abakinnyi 12. Ati “Nitujyana 20 n’imidali iziyongera kandi twariteguye  uretse ubwinshi bw’imidali izanahinduka tuzane na zahabu”. Yakomeje avuga ko ahandi bizeye imidali ari mu mikino y’abafite ubumuga kuko  icyo gihe  ntabo bari bajyanye  kandi ubu bakaba bahagaze neza kuko ari nabo begukanye igikombe cya shampiyona y’Afurika iheruka.

 

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.