Taekwondo: Ikipe y’u Rwanda  irerekeza muri Maroc

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 24-03-2018 saa 17:07:14
Bamwe mu bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda muri shampiyona y'Afurika muri Maroc bari kumwe n'ababaherekeje

Uyu munsi tariki 24 Werurwe 2018 ni bwo ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Taekwondo  ihaguruka mu Rwanda yerekeza  Agadir muri Maroc  aho igiye kwitabira   amarushanwa atandukanye arimo na  shampiyona y’Afurika.

Bamwe mu bakinnyi bagiye guserukira u Rwanda muri shampiyona y’Afurika muri Maroc bari kumwe n’ababaherekeje

Aya marushanwa ari mu byiciro 4 ari yo shampiyona y’Afurika isanzwe iba buri myaka 2 “African Senior Championship 2018”, hari shampiyona y’Afurika mu bafite ubumuga “African Para Taekwondo Championships 2018” ndetse na  hari shampiyona  y’Afurika mu kwiyereka “African Poomsae Championships 2018”. Aya marushanwa azatangira tariki 28 arangire 30 Werurwe 2018.

Muri iki kiciro u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 10 ari bo   Kayitare Benon, Nizeyimana Savio, Munyaneza Vincent, Twizeyimana Mousa mu bahungu na Ndacyayisenga Aline, Uwabayeyi Delphine, Uwase Denise na Umurerwa Laissa mu bakobwa. Aba bakina  imikino isanzwe izwi nko kurwana cyangwa komba.

Mu kwiyereka “African Poomsae Championships 2018”, Uwayo Clarisse, Mbonigaba Boniface  bazaserukira u Rwanda hiyongereho, Martin Koonce usanzwe ari umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda akaba ari na we watangije uyu mukino mu Rwanda. N’ubwo akomoka muri Amerika azakina nk’umunyarwanda ariko mu kiciro cy’abarengeje imyaka 50.

Uretse iyi  mikino hari abazakina shampiyona y’Afurika  mu bafite ubumuga “African Para Taekwondo Championships 2018” aho u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Niringiyimana Jean Claude, Nikwigize Jean de la Croix, Bizumuremyi JMV na Imanirakiza Jean Pierre mu bahungu na Rukundo Consolee mu bakobwa.

Nyuma y’aya marushanwa hazaba irindi ritegurwa na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo ku Isi “2018 the  2nd WT Presidents Cup” iri ryo rikaba rizitabirwa n’ibihugu byo ku Isi hose. Rizaba tariki 31 Werurwe risozwe 01 Mata 2018 aho ibihugu bigera kuri 50 byiyandikishije hateganyijwe ko hazitabira abakinnyi basaga 330 barimo 8 b’u Rwanda.

Hari ikizere cyo kwitwara neza

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide  mbere yo kwerekeza muri Maroc yatangaje ko  aba bakinnyi batangiye kwitegura mu Kuboza 2017 kandi ko abatoza bagerageje  gutoranya abakinnyi bashoboye.

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere kuko abakinnyi b’u Rwanda basanzwe bitabira shampiyona y’Afurika bakitwara neza. Bagabo avuga ko ari ubwa mbere babashije kujyana abakinnyi 15  ikintu kigaragaza ko n’ikizere cyo gutwara imidali kiri hejuru. Ati “Iyo ufite abakinnyi benshi uba ufite n’amahirwe menshi yo kwegukana imidali myinshi”.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu,   Kayitare Benon  yatangaje ko biteguye neza  kuko bakoze imyitozo ihagije igisigaye ari ukujya guhangana kandi bakitwara neza. Ati “Ntitaye uko abandi  bari kwitegura  intego yacu ni ugutsinda kandi ndabizeza ko tuzatahana imidali myinshi”.

Ku ruhande rw’umutoza w’ikipe y’igihugu, Bagire Allain yavuze ko ari ubwa mbere ikipe yiteguye  amezi asaga 3. Akaba yaravuze ko afite ikizere ko bazitwara neza kurenze ikindi gihe cyose. Yavuze ko  Maroc, Tunizia, Misiri na Cote d’Ivoire ari bo bazahangana ariko ko biteguye kubatsinda.

Iyi kipe iraherekezwa na Bagabo Placide ari na we  uyoboye, Mugorewase Elyse Fabrice  usanzwe ari Visi Perezida na Mbonigaba Boniface  usanzwe ari  umunyamabanga mukuru we akazanakina mu kiciro cyo kwiyereka.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.