Taekwondo: Bagabo yizera ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu bazitwara neza muri shampiyona y’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Apr 28, 2019

Bagabo Placide, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF” yizera ko abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ya Taekwondo mu bagabo bazitwara neza bakaba bazana umudari mu mikino ya shampiyona y’Isi “2019 World Taekwondo Championships” izabera i Manchester mu Bwongereza kuva tariki 15-19 Gicurasi 2019.

Yabitangarije Imvaho Nshya nyuma y’uko aba bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bitwaye neza bakaza imidari ya zahabu mu irushanwa ry’umukino wa Taekwondo, “Chairmans’Cup International Taekwondo Championships” ryaberaga mu mujyi wa Mombasa muri Kenya kuva tariki 19 kugeza 21 Mata 2019.

Aba bakinnyi bari baserukiye igihugu ni Kayitare Benon usanzwe ari kapite w’ikipe y’igihugu wegukanye umudari wa zahabu mu batarengeje ibiro 54, Sekanyambo Jean Paul watwaye umudari wa zahabu mu batarengeje ibiro 58 ndetse na Munyakazi Vincent wabikoze mu bari munsi y’ibiro 68.

Uyu muyobozi avuga ko iri rushanwa ryari mu rwego rwo gutegura aba bakinnyi bazaserukira igihugu muri iyi shampiyona y’Isi. Yizera ko bijyanye n’imyitozo bakora ndetse n’uko bitwaye bitanga ikizere cy’uko bazitwara neza kuri iyi nshuro ya 3.

Yagize ati Icyo iri rushanwa ryari rigamije ku ruhande rw’u Rwanda, kwari ukugira ngo bitegure neza, kubera ko aba bakinnyi uko ari 3 mu kwezi kwa 5 tariki 10 Mata 2019, bazerekeza mu gihugu cy’u Bwongereza muri shampiyona y’Isi ku nshuro ya 3.”

Yungamo ati Bitewe n’imyiteguro aba bahungu bakoze n’ubushobozi bagaragaje mu gihugu cya Kenya bashobora kwitwara neza kurusha inshuro zose zabanje kuko mu nshuro ebyiri ziheruka nta mudari n’umwe u Rwanda rwazanye.”

Ku ruhande rwa Kayitare Benon, kapiteni w’iyi kipe atangaza ko yishimiye uko bitwaye muri rusange. Avuga ko iri rushanwa ryabagiriye akamaro kuko ryabafashije gutangira kwitegura neza iyi shampiyona y’Isi.

Ati Iri rushanwa ryadufashije byinshi kuko bwari uburyo bwiza bwo gutegura shampiyona y’Isi, kuko nta bwo ari ibintu byoroshye kugenda ugahita ukina irushanwa kuko haba harimo n’ubwoba no kuba udaheruka guhura n’abaguha gukora cyane.”

Ku nshuro ya 5, u Rwanda rwari rwitabiriye iri rushanwa rya “Chairmans’Cup International Taekwondo Championships” ryashyizweho n’umuyobozi wa Federasiyo ya Taekwondo yo muri Kenya,  rwabaye urwa 4 mu makipe 21 yari yitabiriye.

Aba ni bo bakinnyi b’ikipe y’igihugu begukanye imidari ya zahabu mu irushanwa ryabereye muri Kenya, bazanaserukira igihugu muri shampiyona y’Isi