Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Taekwondo: Abazitabira imikino y’urubyiruko batangiye imyiteguro

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 26, 2019

Kuva tariki 02 kugeza 06 Mata 2019 i Huye mu Ntara y’Amajyepfo hazabera imikino y’urubyiruko ruturutse mu bihugu bigize  akarere ka 5 ANOCA Zone  5  Youth Games 2019”.

Mu mikino itanu izakinwa harimo umukino wa Taekwondo, umukino njyarugamba ufite inkomoka muri Koreya.  Abakinnyi  bazaserukira u Rwanda muri uyu mukino ni 5 mu kiciro k’ingimbi “Men Junior” na 5 mu kiciro cy’abangabu “Women Junior”.

Mu ngimbi hari Iradukunda Mucyo  uzakina mu bafite  munsi y’ibiro 48,  Byukusenge Eric (-55kgs), Uwineza Elissa (-63kgs), Ntaganda Vincent (-73kgs) na Niyomukiza Edison (+73 kg). Uretse abaki bakinnyi 5 hari n’abandi batatu bavamo uwasimbura ugize ikibazo. Aba ni Cyubahiro Shema Elissa (-48kgs), Niyomugabo Happy (-55kgs)  na Ndayishimiye Fabrice (-63kgs).

Mu kiciro cy’abangavu hari  Ingabire Anitha  uzakina mu bafite muns y’ibiro 44, Umutesi Kevine (-49kgs), Umuhoza Adinette (-55kgs), Umurerwa Nadege (-63kgs) na Tumukunde Emmanuel (+63kgs). Aha naho hari abandi bakinnyi  bavamo uwasimbura igize ikibazo. Aba ni  Ishimwe Nana (-44kg), Uwamahoro Francine (-49kgs), Ishimwe Carine (-55kgs), Ingabire Fanny (-63kgs) na Cyuzuzo Hyacinte (+63kgs). Umutoza w’iyi kipe akaba ari Bagire Allan Irene usanzwe ari umutoza w’ikipe y’igihugu.

Umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Mbonigaba Boniface akaba ari nawe ushinzwe gukurikiranira  hafi  iyi kipe “Team Manager”  yatangarije Imvaho Nshya ko aba bakinnyi bamaze iminsi bitegura kandi bakomeje kugira ngo bazitware neza kuko ari umwanya mwiza wo kwimenyereza amarushanwa.

Ibihugu bizahatana mu mukino wa Taekwondo ni u Rwanda, Kenya, u Bufaransa, Sudani y’Epfo, Sudani , Misiri, Uganda n’ikipe y’impunzi.

Umunyabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF), Mbonigaba Boniface utangaza ko aba bakinnyi bamaze iminsi bitegura