Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Taekwondo: Abatoza bagiye guhugurwa n’impuguke zo muri Koreya y’Epfo

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 08-01-2019 saa 19:13:37
Impuguke zavuye muri Koreya ubwo zari zigeze mu Rwanda zakiriwe n'abayobozi ba RTF

Abatoza bo mu makipe atandukanye y’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, bagiye guhugurwa kubijyanye n’uyu mukino azatangwa n’impuguke 4 ziturutse muri Koreya y’Epfo zibarizwa mu muryango wa Taekwondo Peace Corps “TPC”.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, izi mpuguke zageze mu Rwanda ejo hashize tariki 08 Mutama 2019.

Izi mpuguke zirimo Jo Junsang, Hyun Jaeyun, Kim Jinyoung, Roh Hyeji, bazatanga amahugurwa ndetse bakanabongerera ubumenyi mu bijyanye no kwiyereka “Poomsae” kuri aba batoza mu gihe k’iminsi igera kuri 39.

RTF itangaza ko izi mpuguke zizakorera mu makipe 5 ari yo IYF TC, Nyamata TC, White star TC, Lion Power TC ndetse na Dream TC.

Taekwondo Peace Corps igarutse mu Rwanda ku nshuro ya 5 ni umuryango mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo ugamije gusakaza amahoro mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ubinyujije mu mukino wa Taekwondo.

Uyu muryango usanzwe uza mu Rwanda, mu bikorwa ukora birimo kwigisha umukino wa Taekwondo mu makipe atandukanye y’imbere mu gihugu binyuze mu ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF).

Iyi gahunda ikaba ije ikurikiye isozwa rya shampiyona y’igihugu ya Taekwondo ya 2018 yabereye muri Salle ya NPC-Rwanda kuva tariki 3-6 Mutarama 2019.

Dream Team TC yitoreza mu Gatenga akaba ari yo yegukanye iyi shampiyona nyuma y’uko ibaye iya mbere hateranyijwe amanota yose mu byiciro byakinnye.

Impuguke zavuye muri Koreya ubwo zari zigeze mu Rwanda zakiriwe n’abayobozi ba RTF

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.