Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Taekwondo: Abakinnyi b’u Rwanda biteguye kwitwara neza muri Kenya

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 04-12-2018 saa 16:15:47
Kayitare Benon, ukinira Police Taekwondo Club, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu utangaza ko bizeye kwitwara neza

Abakinnyi 3 bakina umukino wa Taekwondo bitwaye neza mu irushanwa rya “Korean Ambassador’s Cup 2018” bitabiriye irushanwa “Kenya open Taekwondo Championships 2018” rizabera i Nairobi muri Kenya kuva tariki 6-7 Ukuboza 2018.

Iri rushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye birimo abato, ingimbi n’abangavu, abakuru, abafite ubumuga, baturutse mu bihugu by’Akarere k’Uburasirazuba bw’Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na RDC.

Aba bakinnyi basanzwe bakinira n’ikipe y’igihugu bahagurutse i Kigali ejo hashize tariki 4 Ukuboza 2018 barangajwe imbere na Kayitare Benoit ukina mu biro biri munsi ya 54 , Sekanyambo Jean Paul (-58), ndetse na Twizeyimana Mussa (-74).

Mu bajyanye n’aba bakinnyi hari umutoza Bagire Allan na Bagabo Placide, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”.

Aganira n’Imvaho Nshya, Kayitare Benon ukinira ikipe ya Police akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo yatangaje ko biteguye kwitwara neza.

Yagize ati “Twiteguye neza cyane. Intego yacu niyo kuzana umudari wa zahabu kuko ni cyo dutumwa no kuzamura ibendera ry’igihugu nk’abakinnyi”.

Kayitare Benon, ukinira Police Taekwondo Club, akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu utangaza ko bizeye kwitwara neza

Perezida wa RTF, Bagabo Placide avuga ko impamvu bahisemo gutwara aba bakinnyi ari uko ari bo biteguye neza kandi bakaba batanga ikizere cy’uko bashobora kuzabona itike yo kuzitabira imikino Olempike izabera Tokyo mu Buyapani mu 2020.

Ati “Bari bamaze igihe bitegura muri Club ya Police ni yo yagombaga kwitabira. Aba bahungu batatu twabajyanye kubera ko ari bo biteguye neza kandi ni ho tubona bishoboka ko twazabonamo byibuze umwe ubona itike y’imikino Olympique ya Tokyo 2020”.

Bagabo atangaza ko iri rushanwa bitabiriye muri Kenya rizafasha aba bakinnyi kwiyongerera ikizere ndetse ni umwanya mwiza ku ruhande rw’umutoza kumenya urwego abakinnyi be bariho mbere y’uko uyu mwaka wa 2018 ugana ku musozo.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

3 Comments on “Taekwondo: Abakinnyi b’u Rwanda biteguye kwitwara neza muri Kenya”

  1. Ewana uwo musore Kayitare Benon turamushyigikiye kabisa.kandi twizeyeko azabikora kuko arashoboye.
    Keep it up Mr.Benon

  2. Wawwww Ababana ndabashyigikiye ibyo bakora barabizi pe! Mukomeze mujye mbere basore nanjye. Mwahise mo neza kuba mukinira police, nimuheshe ishema u Rwanda rwacuuu. Fighting ever. Kandi mwarabikozeee mwaranatsinze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.