Taekwondo: Abakinnyi baserukiye u Rwanda muri Koreya begukana umudari w’umuringa
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
Abakinnyi babiri bakina umukino njyarugamba wa Taekwondo ari bo Uwayo Clarise na Birushya Emmanuel bitwaye neza begukana umudari w’umuringa ndetse banahesha u Rwanda kuza ku mwaya wa 3 mu irushanwa mpuzamahanga “2019 Korean Ambassador’s Cup Taekwondo World Championship” ryabereye mu mujyi wa Muju muri Koreya y’Epfo.
Aba bakinnyi berekeje muri iki gihugu tariki 09 Ugushyingo 2019 bitabiriye irushanwa ryo kwiyereka “Poomsae” ryabaye tariki 13 Ugushyingo 2019. Mu bagore, Uwayo Clarise yegukanye umudari w’umuringa cyo kimwe na Birushya Emmanuel mu bagabo.
Muri iki kiciro hari hitabiriye ibihugu bigera kuri 44 aho abakinnyi bagera ku 100 ari bo bahatanye. Mu bagabo, Senegal yaje ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Zimbabwe, u Rwanda ruza ku mwanya wa 3. Mu bagore, Brunei yaje ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Uruguay n’u Rwanda.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide uri no mu gihugu cya Koreya aho yagiye mu masomo yatangaje ko bishimiye iyi nsinzi.
Ati : “Ni insinzi twari dukeye kuko hari hashize umwaka tutitabira amarushanwa mpuzamahanga kuko abakinnyi bacu baherukaga amarushanwa yo muri Werurwe 2018 muri shampiyona y’Afurika aho twegukanaga umwanya wa 3.”
Bagabo yakomeje avuga ko bari bafite impungenge ko batazitwara neza ariko baritoje bafashwa na Mbonigaba Bonifance banageze muri Koreya bahura n’umutoza wahoze abatoza muri 2016 arabategura neza akaba ari byo byatumye bitwara neza bakegukana umwanya wa 3.
Iyi nsinzi u Rwanda rushobora kuyungukiramo
Perezida wa RTF, Bagabo Placide yavuze ko iyi nsinzi u Rwanda rugiye kuyungukiramo kuko bashobora kubona umwarimu w’umunyakoreya w’impuguke waza guhugura mu bijyanye mu kwiyerekana aho yazatoza abana kugira ngo mu minsi iri imbere hazabe hari abakinnyi benshi batari aba babiri gusa.
Ati: “Twatangiye kumusaba kuva muri 2015 ariko bakatubwira ko umubare w’abakinnyi ba Taekwondo udahagije ngo bohereze umwarimu w’impuguke. Iyi nsinzi rero n’umusaruro w’umwaka ushize biratanga ikizere ko uwo mwarimu tuzamubona kuko navuganye n’abayobozi bashinzwe kohereza abatoza nk’aba mu bihugu bitandukanye bambwira ko umwaka utaha wa 2020 bishoboka.”
Bagabo avuga ko mu mukino wa Taekwondo bimaze kugaragara ko u Rwanda rufite impano kandi rushobora kubona imidari ku rwego mpuzamahanga.
Si ubwa mbere u Rwanda rwitwaye neza muri Koreya aho uyu mukino ufite inkomoko kuko muri Kanama 2015, ikipe y’u Rwanda yari igizwe n’abakinnyi 7 yitabiriye irushanwa ry’imyiyereko mu mukino wa Taekwondo muri Koreya y’Epfo “International Taekwondo Festival championships” aho bitwaye neza begukana imidari 8 harimo 4 ya zahabu n’indi 4 y’umuringa.