Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Taekwondo: Abakinnyi 13 ni bo bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’Afurika

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 20-03-2018 saa 07:36:19

Mu mujyi wa Agadir muri Maroc kuva tariki 28 Werurwe kugeza 01 Mata 2018  hazabera amarushanwa atandukanye arimo  na  shampiyona y’Afurika mu mukino wa Taekwondo aho u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 13 mu byiciro bitandukanye.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwodo mu Rwanda, Bagabo Placide utangaza ko abakinnyi biteguye kwitwara neza muri shampiyona y’Afurika

Aya marushanwa ari mu byiciro 4 hari shampiyona y’Afurika isanzwe iba buri myaka 2 “African Senior Championship 2018”, hari shampiyona y’Afurika mu bafite ubumuga “African Para Taekwondo Championships 2018” ndetse na  shampiyona  y’Afurika mu kwiyereka “African Poomsae Championships 2018”.

 Aya marushanwa azatangira tariki 28 arangira 30 Werurwe 2018.

Irindi rushanwa ni iritegurwa na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo ku Isi “2018 the  2nd WT Presidents Cup” iri ryo rikaba rizitabirwa n’ibihugu byo ku Isi hose. Rizaba tariki 31 Werurwe risozwe tariki ya 01 Mata 2018.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda

Abazakina shampiyona y’Afurika “African Senior Championship 2018” mu bahungu ni  Kayitare Benon, Nizeyimana Savio, Munyaneza Vincent, Twizeyimana Mousa, mu bakobwa ni  Ndacyayisenga Aline, Uwabayeyi Delphine, Uwase Denise na Umurerwe Laissa.

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’Afurika mu bafite ubumuga “African Para Taekwondo Championships 2018” ni Niringiyimana Jean Claude, Nikwigize Jean de la Croix, Bizumuremyi JMV na Imanirakiza Jean Pierre mu bahungu na Rukundo Consolee mu bakobwa.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Bagabo Placide akaba yaratangarije Imvaho Nshya ko  mu kiciro  cy’abiyereka “African Poomsae Championships 2018” kubera ubushobozi buke nta mukinnyi w’u Rwanda uzakina.

Yakomeje avuga ko abandi bamaze iminsi bitegura kandi ko batanga ikizere cyo kwitwara neza bakegukana imidali cyane cyane mu kiciro cy’abafite ubumuga. Ubwo shampiyona mu bafite ubumuga  yaberaga mu Rwanda umwaka ushize wa 2017, u Rwanda rwegukanye imidali 6 na ho mu Misiri mu badafite ubumuga rwegukana 5 ya Bronze.

Ikipe y’u Rwanda n’abayiherekeje  biteganyijwe ko  izahaguruka mu Rwanda tariki 25 Werurwe 2018 yerekeza hariya muri Maroc.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.