Table Tennis: RTTF na NPC-Rwanda bagiranye  amasezerano y’ubufatanye

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 25-06-2019 saa 09:48:23
Birungi John Bosco (ibumoso) uyobora RTTF na Murema Jean Baptiste bashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye

Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda “RTTF” na Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda”, baratangaza ko bishimiye kugirana igikorwa cy’ubufatanye hagamijwe guteza imbere umukino wa Table Tennis mu mu Rwanda.

Ibi ni ibyatangajwe n’abayobozi b’aya mashyirahamwe yombi, nyuma yo gusinyana amasezerano yo gutangiza ku mugaragaro uyu umukino wa Table Tennis mu bafite ubumuga “Para Table Tennis” mu Rwanda, akaba hari mu gikorwa cyabereye muri Salle y’imikino ya NPC Rwanda, tariki 22 Kamena 2019.

Birungi John Bosco, Perezida wa RTTF avuga ko gusinyana amasezerano y’ubu bufatanye ari gahunda bari bamaranye igihe kitari gito bityo ko bishimira kuba babashije kubishyira mu bikorwa.

Ati “Gusinyana amasezerano hagati ya RTTF na NPC, navuga ko ari igikorwa gikomeye tumaze imyaka ibiri dutegura kugira ngo turebe ukuntu twafatanya na NPC rero turisshimira ko twabigezeho uyu munsi.”

Avuga ko nk’ishyirahamwe rifite inshingano ryo guteza imbere umukino wa Table Tennis mu gihugu badakwiriye kwibagira n’igiciro cy’abantu bafite ubumuga dore ko nabo bakwiye kubona ibyishimo nk’abandi badafite ubumuga.

Ati “Benshi murabizi, Para Table Tennis, ni umukino Olempike, ntabwo twateza imbere umukino wa Table Tennis ngo dusige inyuma abafite ubumuga, kubera ko nabo ni abantu nk’abandi ndetse bakwiye kwishimira gukina uyu mukino nk’uko abadafite ubumuga babikora.”

Murema Jean Baptiste, Perezida wa NPC nawe yagaragaje ko iki gikorwa bakishimiye cyane. Ati “Ni igikorwa twakiriye neza cyane kandi kidushimishije, twahoraga tugitegereje ndetse no muri gahunda dufite ni uko amafederasiyo yose yo mu Rwanda yagira imikino y’abafite ubumuga “Para Sport.”

Avuga ko kuba iyi Federasiyo ifunguye amarembo kugira ngo bafatanye bizafasha abakinnyi benshi bafite ubumuga kwisanga muri Table Tennis ndetse akaba yizeza ko bagiye gufatanya kugira ngo uyu mukino urusheho gutera imbere ku bakinnyi bose.

Bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubu bufatanye y’igihe kirekire hagati ya RTTC na NPC Rwanda birimo ko RTTF izajya ikoresha Salle y’imikino ya NPC mu gukora imyitozo ndetse no mu marushanwa. Ibindi bumvikanyeho birimo gutoza no guhugura abategura amarushanwa no guhugura abakinnyi n’ibindi byinshi bitandukanye.

Birungi John Bosco (ibumoso) uyobora RTTF na Murema Jean Baptiste bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Birungi (ibumoso) uyobora RTTF na Murema J.Baptiste nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Mbere yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye, habayeho umukino wahuje abayobozi bombi ba RTTF na NPC Rwanda

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.