Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Table Tennis: RTTF irateganya kubaka Sitade yayo yihariye

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 28, 2019

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda “RTTF” baratangaza ko bateganya gutangira umushinga wo kuba bakubaka sitade yabo yihariye izajya ikinirwaho uyu mukino.

Ni ibyatangajwe na Birungi John Bosco, Perezida wa RTTF ubwo yasozaga ku mugaragaro irushanwa rya “Chinese Ambassadors Cup 2019” ryabereye muri Salle y’imikino ya Komite y’Igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda”, tariki 23 Kamena 2019.

Birungi avuga ko bifuza kubaka iyi sitade y’uyu mukino wa Table Tennis muri uyu Mujyi wa Kigali ndetse bizeye ko Leta y’u Rwanda izabafasha kuba babona ubutaka bazubakamo.

Ati: “Turashaka ko tuzakora umushinga wo kubaka  sitade ya Table Tennis hano muri Kigali, hakazabaho ahantu abantu bakinira Table Tennis kandi ni ibintu Abashinwa bashyigikiye. Ni ibintu tuzi ko Leta izadufashamo cyane cyane ibintu by’ubutaka bwo kubakaho iyo sitade”.

Atangaza ko nyuma y’uko batangije uyu mukino wa Tennis mu Rwanda mu myaka ibiri ishize abona bamaze kugera kuri byinshi byiza bityo bikaba ari byo bazaheraho bereka Minisiteri y’Umuco na Siporo ikaba yabafasha kubona ubu butaka bazubakaho iyo Sitade.

Ati “ Urebye niho dutangiye, imyaka ibiri ishize dushyira ingufu muri uyu mukino, turimo gutera imbere, ibikorwa n’uyu musaruro tubona, niho tugiye gushingira tukajya muri MINISPOC tugasaba imfashanyo y’ubu butaka twabubona rero tugakorana n’abandi baterankunga barimo n’Abashinwa kugira ngo twubake iyo sitade.”

Uyu muyobozi ashimangira ko bakeneye kubaka sitade yabo yihariye ishobora kuzajya ifasha Abanyarwanda gukina Table Tennis amasaha yose n’iyo haba ari saa sita zijoro. Ati: “Twebwe turashaka kubaka sitade yacu ya Table Tennis ahantu wajya saa sita zijoro ukaba washobora gukina Table Tennis.”

Akomeza agira ati “ Urebye abantu benshi bakunda no kuyikina nyuma y’amasaha y’akazi kuva saa kumi n’ebyiri kugera saa sita z’ijoro ushobora gukina Table Tennis kuko ni umukino wo mu nzu imvura yagwa haba hari izuba kandi aho hantu rero niho duteganya ko hafasha Abanyarwanda cyane abari muri Kigali kugira ahantu bakinira ndetse byarangira tukaba twakorana n’Uterere nabo bagatangira gushaka ahakinirwa uyu mukino.”

Nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye na NPC-Rwanda, tariki 21 Kamena 2019, RTTF igiye kuzajya ikoresha Salle y’imikino yayo iherereye kuri Sitade Amahoro i Remera mu bikorwa bitandukanye birimo n’amahugurwa ndetse n’amarushanwa.

Birungi John Bosco, umuyobozi wa RTTF utangaza ko bafite umushinga wo kubaka sitade yabo yihariye izajya ikinirwaho Table Tennis