Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Table Tennis: Masengesho na Twizerane begukanye “Chinese Ambassadors Cup 2019”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 25, 2019

Masengesho Patrick mu bagabo na Twizerane Regine mu bagore ni bo begukanye igihembo gikuru k’irushanwa ry’umukino wa Table Tennis rizwi nka “2019 Chinese Ambassadors Cup” ry’uyu mwaka wa 2019.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryabaga ku nshuro ya kabiri rikitabirwa n’abakuru mu byiciro byombi, abato ndetse n’ikiciro cy’abafite ubumuga ryabereye kuri Sitade Amahoro i Remera tariki 22-23 Kamena 2019.

Masengesho ukinira GS Ririma Tennis Club wisubizaga igikombe k’iri rushanwa yari yatwaye mu 2018 yabigezeho nyuma yo gutsinda Niyonizigiye Eric ukinira Delta TTC ku mukino wa nyuma. Muri iki kiciro kandi, Irakiza Bonheur ukinira Ririma TTC yabaye uwa 3 naho Miyisenge Devoir ukinira Delta TTC aba uwa 4.

Mu bagore, Twizerane Regine ukinira Vision TTC yegukanye igikombe atsinze Muyikunde Thamar ukinira Ririma TTC ku mukino wa nyuma. Aha kandi, Umutoni Consolé ukinira Gasabo TTC ndetse Mushimiyimana Josée ukinira Delta TTC aba uwa 4.

Mu kiciro k’ingimbi, Asifiwe Patience ukinira Ririma TTC yabaye uwa mbere, akurikirwa na Ukurikiyezu Cedric ukinira TTC Byumba, Ishimwe Théophile Ririma TTC aba uwa 3 naho Habakubaho Isaie ukinira Gs de la Salle Byumba wabaye uwa 4.

Mu bangavu, Tumukunde Hervine ukinira Ririma TTC yabaye uwa mbere akurikirwa na mugenzi we, Hirwa Kelia naho Akimana Maombi ukinira Vision aba uwa 3 naho Kayitare Teta ukinira Delta TTC aba uwa 4.

Mu bakanyujijeho, Muyango Pierre Ririma TTC yabaye uwa mbere, akurikirwa na Masabarakiza Bosco ukinira BNR ndetse haza abashinwa Chuang na Luan.

Mu kiciro cy’abafite ubumuga “Para Table Tennis”, Nzeyimana Celestin ukinira Urugwiro PTTC yatwaye igikombe atsinze mugenzi we Iradukunda Eric Norbert ndetse haza Rukeratabaro Yvan (3) Dushimimana Jean Luc (4) bombi bakinira Gasabo PTTC.

Birungi John, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda “RTTF”, yatangaje ko bishimira kuba iri rushanwa ryabashije kugenda neza kuko babonye abantu benshi bitabiriye barimo n’abantu bakomoka mu Bushinwa.

Akaba yarashimiye Ambassade y’u Bushinwa mu Rwanda idahwema kubatera inkunga zitandukanye zigamije iterambere ry’uyu mukino.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hungwei avuga ko yishimira kubona abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze kugera ku musaruro mwiza biturutse mu gukora cyane ndetse yizera ko hazabaho urubyiruko rwinshi rukunda gukina Table Tennis mu gihe kiri imbere.

Yijeje ubuyobozi bwa RTTF gukomeza kubaha ubufasha bwose bushoboka kugira ngo uyu mukino wa Table Tennis urusheho gutera imbere mu gihugu cy’u Rwanda.

Mu bihembo byatanzwe muri buri kiciro, uwa mbere yahawe igikombe giherekejwe n’amafaranga angana n’ibihumbi 60, uwa kabiri ibihumbi 50, uwa 3 ahabwa ibihumbi 40 naho uwa kane ahabwa ibihumbi 30.

Ni mu gihe mu bafite ubumuga, uwa mbere yahawe igikombe giherekejwe n’amafaranga angana n’ibihumbi 40, uwa kabiri ibihumbi 30, uwa 3 ahabwa ibihumbi 20 naho uwa kane ahabwa ibihumbi 10.

Twizerane Regine wegukanye irushanwa mu kiciro cy’abagore

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hungwei (ibumoso) ari kumwe na Perezida wa RTTF , Birungi John