Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Table Tennis:  Ambasade y’u Bushinwa yiyemeje gutanga ubufasha mu iterambere ry’uyu mukino

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 4, 2018

ariki 30 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018 kuri Sitade Amahoro i Remera  habereye irushanwa  ry’umukino wa Tennis ikinirwa ku meza “Table Tennis”. Iri rushanwa  rikaba ryaratewe inkunga n’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei (ibumoso) ari kumwe na Perezida wa RTTF, Birungi John ubwo habaga irushanwa rya Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2018 (Foto Bugingo F)

Iri rushanwa “Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2018” ryari ribaye ku nshuro ya mbere  ryakinwe mu byiciro bitatu birimo abatarengeje imyaka 15,   abakuru bari hagati y’imyaka 18 na 35 ndetse n’abakanyujijeho bari hejuru y’imyaka 35.

Mu kiciro cy’abahungu bakuru, Masengesho Patrick ni we wegukanye irushanwa naho mu bakobwa ryegukanwa na Tumukunde. Mu bakanyujijeho, irushanwa ryegukanwe na Muyango.

Ubwo irushanwa rya “Chinese Ambassador’s Table Tennis Cup 2018” ryabaga ku nshuro ya mbere (Foto Bugingo F)

Hagaragajwe ibigiye gukorwa mu iterambere ry’uyu mukino

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda “RTTF”, Birungi John yatangaje ko uyu mukino utigeze ukinwa mu Rwanda ngo bigere ku rwego rushimishije. Yakomeje avuga ko nka komite nshya igiye kumara hafi umwaka bafite byinshi batangiye gukora n’ibyo bateganya kugira ngo uyu mukino ugere ku rundi rwego.

Birungi avuga ko bafite  gahunda yo kugeza uyu mukino mu mashuri  cyane cyane  mu bana bari munsi y’imyaka 15. Ati “Turasha nibura ko mu myaka 4 haba hari abana bagera ku 1000 bakina umukino wa Table Tennis”.

Uretse iri rushanwa, Perezida wa RTTF Birungi yatangaje ko Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda  yemeye  kubatera inkunga  y’ibikoresho bitandukanye birimo  ameza 50 yo gukiniraho. Gusa avuga ko  na bo bishatsemo ubushobozi bakigurira ameza 10.  Akomeza avuga ko  aya meza bifuza gutangira kuyatanga mu mashuri  aho bamaze gufata amashuri 10 mu Kigali bakanashaka andi 40 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei yatangaje ko  uyu mukino mu Bushinwa wateye imbere cyane akaba ari yo mpamvu bifuza ko no mu Rwanda wazamuka. Yakomeje avuga ko biteguye gutanga ubufasha bushoboka bwose kugira ngo abana b’Abanyarwanda bazakine uyu mukino ari benshi. Ati Biri mu nshingano zange gufatanya n’ubuyobozi bw’uyu mukino mu Rwanda  mu kuwuteza imbere”.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei

Perezida wa RTTF, Birungi avuga ko  ku bufasha bw’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda muri uku kwezi bagiye kohereza abana bari hagati y’imyaka 15 na 18  ndetse n’abato mu mahugurwa  y’ukwezi. Ati Ibi bizatuma  tuzabona abakinnyi beza b’ikipe y’igihugu mu minsi iri imbere”.

Muri RTTF komite nshya yasanze hari amakipe 4 ariko ubu amaze kugera kuri 12 harimo 6 yamaze kubona ubuzima gatozi. Ayo makipe ni  Rilima, Rafiki, Gasabo, Vision, Vision JN, Ubumwe, Kibogora, Kigali Women, GS Rilima, Delta, Urwego Para Tennis Club  na De La Salle.