Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Table Tennis:   Amashuri yahawe ibikoresho mu rwego kuzamura uyu mukino mu Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Sep 30, 2018

Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda  “RTTF” ryashyikirije ibigo 30 ibikoresho  birimo ameza yo gukinira mu rwego rwo guteza imbere  uyu mukino bihereye mu  mashuri.

Ameza agezweho yatanzwe mu mashuri mu rwego rwo kuzamura umukino wa Table Tennis mu Rwanda

Umuhango wo gutanga ibi bikoresho wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera tariki 28 Nzeri 2018.  Umunyamabanga mukuru wa RTTF, Bahati Enock  yatangaje ko uyu mukino wajyaga ukinwa bisa nk’aho ari ukwishimisha kandi  ubundi ari umukino Olempike abawukina bakwiye guserukiramo igihugu  ku rwego mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda babahaye ibikoresho birimo ameza yo gukiniraho n’ibindi bitandukanye byifashishwa bagahitamo gukorana n’ubuyobozi bwa siporo yo mu mashuri kugira ngo barebe amashuri bashyiramo ibi bikoresho kugira ngo bazamure uyu mukino bihereye mu bana kuko ari intego bihaye.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda “RTTF”, Birungi John Bosco  yatangaje ko  uretse ibi bikoresho bahawe n’Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda  hari n’ibyaturutse  mu ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi  ndetse n’ibyo we yaguze ku giti ke.

Amashuri yahawe ibi bikoresho yasinye amasezerano y’ubufatanye na RTTF arimo uburyo ibi bikoresho bigomba gucungwa. Amwe mu mashuri ibi bikoresho byatahawe ni  ES Kigoma, Seminari nto ya Ndera, ES Byimana, TTC de la Salle Gicumbi, Lycee de Kigali, College Inyemeramihigo, Christ Roi, GSO Butare, IFAK, ES Kirambo n’ikigo cy’urubyiruko ; Vision JN.

Visi Perezida wa Komite Olempike akaba ashinzwe amashyirahamwe y’imikino, Bizimana Festus yashimiye RTTF uburyo bari kugaragaza ibikorwa byiza kandi biyubatse vuba kubera ibibazo iri shyirahamwe ryabanje guhura nabyo.

Yakomeje avuga ko siporo mu mashuri ikwiye kongerwamo ingufu anasaba aba bayobozi b’ibigo bahawe ibi bikoresho kubifata neza kugira ngo bizatange umusaruro ugaragara.

Umwe mu bahawe ibikoresho, Padiri Ntagungira Jean Bosco akaba ayobora Seminari nto ya Ndera yatangaje ko uyu mukino bari basanzwe bawufite ariko bakaba bahuraga n’ikibazo k’ibikoresho bike. Ati “Ibi bikoresho bigiye gutuma  umukino umenyekana kurushaho  no mu bandi kandi noneho  hagemo no guhatana”.

Muri RTTF batangaza ko mu mpera z’Ugushyingo 2018 u Rwanda ruzakira imikino y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba mu bakiri bato   ahashobora kwitabirwa n’ibihugu bigera kuri 14.