Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Table Tennis:  Abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza mu irushanwa ry’akarere mu bakiri bato

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Dec 3, 2018

Kuva tariki 30 Ugushyingo  kugeza 02 Ukuboza 2018 mu Rwanda  habereye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis ikinirwa ku meza “Table Tennis” mu kiciro k’ingimbi n’abangavu mu rwego rw’akarere  “ ITTF-East African Region Junior Championship 2018”  aho abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda bitwaye neza. 

Ubwo abakinnyi b’u Rwanda bari bamaze gushyikirizwa ibihembo

Iri rushanwa  ryabereye  mu nzu y’imikino ya  Green Hills Academy i Nyaturarama  ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 5 birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania na Eritrea.

Mu kiciro bakina bavanze aho ikipe iba igizwe n’umuhungu n’umukobwa, ikipe ya  Mikael Joel  na  Salah Menghstab  bakomoka muri Eritrea yabaye iya mbere itsinzwe ikipe yari igizwe na  Diouf Miiro  na  Amina Namaganda bakomoka muri  Uganda.

Mu bakina ari babiri, mu bakobwa,  Amina Namaganda  afatanyije na  Patricia Mbabazi bakomoka muri Uganda begukanye umwanya wa mbere batsinze  Ivy Nekesa  na Wotanabela nabo bakomoka muri Uganda.

Mu bahungu,  Masengesho Patrick  na Irakiza Bohneur bakomoka mu Rwanda  begukanye umwanya wa mbere batsinze  Miiro Diouf  na  Mandanda John bakomoka muri Uganda.

Mu kiciro umukinnyi akina ku giti ke, mu bakobwa, Sarah Menghistab wo muri Eritrea  yegukaye umwanya wa mbere atsinze Tumukunde Hervine ukomoka mu Rwanda mu gihe mu bahungu, Masengesho Patrick ukomoka mu Rwanda yegukanye  umwanya wa mbere atsinze  Mikael Joel  wo muri Eritrea.

Masengesho Patrick wegukanye umwanya wa mere mu bahungu

Mu makipe, ikipe ya Rwanda A mu bakobwa yegukanye umwanya wa mbere ikurikirwa na Uganda mu gihe mu bahungu  naho ikipe y’u Rwanda yabaye iya mbere igakurikirwa na Uganda.

Nyuma y’iri rushanwa rya mbere mpuzamahanga muri uyu mukino  ryari ribereye   mu Rwanda, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa  Table Tennis mu Rwanda  “RTTF”, Birungi John Bosco  yatangaje ko yishimiye uko ryangeze ndetse no kuba  abakinnyi b’u Rwanda baregukanye ibihembo byinshi. Yanavuze ko  kandi bishimye  kuba bageze ku rwego rwo gutegura irushanwa mpuzamahanga.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda “RTTF”, Birungi John Bosco

Birungi yakomeje avuga ko  bagiye gukora cyane bakareba ko bazahabwa n’irushanwa ry’abakuru ndetse n’iryo kurwego   rw’Afurika.

Iri rushanwa RTTF ikaba yarariteguye ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”, Komite Olempike  y’u Rwanda, ITTF-AFRICA  na  EATTF riterwa ikunga na  KCB Bank, Airtel-Tigo,  Inyange, Hotel Hilltop, Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda , Green Hills Academy  na Sulfo.