Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Sunrise FC ntifite gahunda yo gushaka undi mutoza muri uyu mwaka

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 04-06-2018 saa 07:26:31
Sunrise FC izagumana umutoza w'agateganyo kugeza uyu mwaka w'imikino 2017-2018 urangiye

Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC buravuga ko Ntamugabumwe Evariste ari we uzasoza uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018  akiri umutoza mukuru w’agateganyo.

Sunrise FC izagumana umutoza w’agateganyo kugeza uyu mwaka w’imikino 2017-2018 urangiye

Ntamugabumwe yahawe inshingano zo kuba umutoza wa  Sunrise FC  tariki  16 Gicurasi 2018 asimbuye Gatera Alphonse weguye ku mpamvu z’ibibazo by’amikoro byavugwaga muri  iyi kipe birimo  kudahemba abakinnyi amezi 3 hakaniyongeraho uduhimbazamusyi tw’imikino irindwi.

Ukobusinge Annick, umunyamabanga mukuru wa Sunrise FC yabwiye Imvaho Nshya ko kuva Ntamugabumwe yafata ikipe yitwaye neza ku buryo bazamurekera iyi kipe kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Agira ati “Uriya mutoza yitwaye neza mu bibazo twari dufite ku buryo tubona akwiye kugumana ikipe kugeza  uyu  mwaka w’imikino urangiye’’.

Ntamugabumwe we asanga ibibazo by’amikoro bikemutse bashobora gusoza mu makipe atanu ya shampiyona. Ati “Imyiteguro nigenda nabi ntibizoroha gutsinda, ibibazo by’ikipe mu kibuga byagiye bidukoraho ariko bidakomeje twakwitwara neza’’.

Umunyamabanga mukuru wa Sunrise FC we avuga ko barimo gukora iyo bwabaga kugira ngo babashe guhemba abakinnyi. Ati “Turi kugerageza n’ubwo bitaratungana neza ariko turateganya ko iki cyumweru kizasozwa byatunganye’’.

Sunrise FC kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 34. Mu mikino 4 umutoza Ntamugabumwe yatoje yatsinzemo ibiri anganya umwe atsindwa umukino umwe. Iyi kipe isigaje imikino 5 irimo uwa Mukura, Amagaju FC, Musanze FC, Rayon Sports isoze ikina  na Miroplast FC.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.