Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Sugira ashobora kongera kubagwa

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 01-02-2018 saa 10:26:43
Sugira Ernest ushobora kongera kubagwa

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Sugira Ernest ashobora kongera kubagwa ku nshuro ya kabiri ariko akajyanwa hanze y’igihugu.

Sugira Ernest ushobora kongera kubagwa

 

Sugira yavunikiye mu ikipe y’igihugu ubwo yiteguraga umukino wo kwishyura wari kuyihuza na Uganda mu gushaka itike ya CHAN 2018 tariki 15 Kanama 2017, binahagarika imyitozo y’uwo munsi y’Amavubi.

Nyuma y’iminsi itatu avunitse, Sugira yahise abagwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ahabwa amezi atandatu nyuma biza gutangazwa ko azamara amezi atatu.

Kuva Sugira yabagwa kugeza ubu hashize amezi asaga atandatu, ariko Sugira n’uyu munota akurikirana imyitozo ya APR FC mu bafana kuko atabasha byibuze no kwiruka byoroheje. Ati “Murabibona ko nge ku kibuga nta bwo ndiruka, nta bwo nkina umupira, ndicara nkareba imyitozo. Hari impamvu ibitera ni yo mpamvu nicaye hanze nk’abandi’’.

Sugira agaragaza ko akurikije uko yiyumva akanakurikiza igihe bari bamuhaye abona ko kubagwa kwe bitaragenze neza.

Ati “Igihe bampaye bitewe n’imvune nagize cyararangiye. Nagize imvune ikomeye, barambaze ariko ntibyagenze neza nk’uko nabyifuzaga 100%. Ababishinzwe ni ukuvuga muganga navuga ko nongera kubagwa, bazongera babinkorere, nge icyo nshaka ni ukugaruka mu kibuga’’.

Sugira arifuza ko naramuka yongeye kubagwa byaba byiza ajyanywe hanze y’u Rwanda, kugira ngo abashe kugaruka vuba. Ibi byose bikazamenyekana nyuma y’icyumweru kimwe. Ati “Kuvuga ko nakongera kubagwa hano mu Rwanda nk’uko byagenze byo ntibishoboka. Nta bwo ubuvuzi bwo hanze n’ubwo mu Rwanda bingana, ni yo mpamvu umuntu agira amahitamo ye. Bibaye ari ugusubirwamo, njye nabyakira kandi nkanabyihanganira ariko ntibyabera hano’’.

Sugira yavunitse aribwo agisinya amasezerano y’umwaka, ataratangira imyitozo nk’umukinnyi mushya wa APR FC wari umaze gusezererwa muri AS Vita Club yo muri RDC.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.