Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Sugira aratangaza ko yiteguye kugaruka mu kibuga

Yanditswe na Bugingo Fidele

Ku ya 30-10-2018 saa 16:52:56
Sugira Ernest afite umupira

Nyuma yo kumara umwaka urenga afite imvune, Sugira Ernest ukinira ikipe ya APR FC atangaza ko ameze neza ubu ndetse yiteguye no kuba yagaruka mu kibuga.

Sugira yavunitse muri Kanama 2017, ubwo yari mu myitozo y’ikipe y’igihugu yiteguraga gukina na Uganda mu gushaka itike CHAN 2018, icyo gihe yavunitse igufwa ry’akaguru k’ibumoso nyuma y’igihe gito abagirwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal ariko ntibyagenda neza. Muri Werurwe 2018 yongeye kubagirwa mu Buhinde ahabwa amezi 6.

Nyuma yo gusubukura imyitozo hamwe n’abandi n’ubwo tarabasha guhabwa umwanya mu kibuga, Sugira atangaza ko yumva ameze neza igisigaye ari ugukora cyane kugira ngo agaruka mu bihe bye byiza.

Kuri ubu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru igeze ku munsi wayo wa 3 aho ikipe ya APR FC uyu munsi tariki 31 Ukwakira 2018 yakire Kirehe FC.

Sugira aheruka kwigaragaza muri CHAN 2016 ubwo ikipe y’u Rwanda yageraga muri ¼ akaza gushimwa n’umutoza wa Vita Club, Florent Ibenge usanzwe atoza ikipe y’igihugu ya RDC. Gusa muri Vita Club ntabwo byamugendekeye neza kuko nyuma y’umwaka umwe yahise agaruka mu Rwanda ajya muri APR FC ari nabwo yahise avukina bituma umwaka wose w’imikino wa 2017-2018 uragira adakinnye.

Sugira yazamukiye muri AS Muhanga ayivamo ajya muri APR FC nyuma yerekeza muri AS Kigali aho yavuyemo ajya Vita Club.

Sugira Ernest afite umupira

Umwanditsi:

Bugingo Fidele

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.