Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bafashije abanyeshuri

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-10-2021 saa 05:13:30

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (RWAFPU-3), ku wa Mbere taliki ya 25 Ukwakira bahaye abanyeshuri ibikoresho by’isuku n’ibikoresho by’ishuri mu rwego rwo kubafasha kuzagera ku nzozi zabo binyuze mu kwiga.

Abahawe ibikoresho ni abanyeshuri bo mu kigo cy’ishuri cyitwa Hope Primary School, aba banyeshuri baba mu nkambi ziri mu Mujyi wa Juba. Ibi bikoresho babishyikirijwe n’Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera. Hari kandi n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’abayobozi b’inkambi.

SSP Masozera yabwiye abanyeshuri  ko uburezi ari ishingiro ry’ubuzima bw’ejo  hazaza.

Yagize ati: ”Uburezi ni kimwe mu bintu by’ingirakamaro kandi bizabafasha mu gihe kiri imbere, nubwo muhura n’imbogamizi zitandukanye muri iki gihe. Twaje hano kubafasha mu rugendo rw’ubuzima murimo.”  

Yakomeje abasaba kwirinda ibikorwa bibi bishobora kubangiriza ejo hazaza habo, ahubwo abasaba kwibanda ku masomo bigishwa. Muri iki gikorwa hanabaye umwanya wo gukangurira abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge ndetse banagaragarizwa ingaruka zabyo mu buzima bwabo.

Iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bagizwe n’abapolisi 160 bakaba bakorera mu Mujyi wa Juba.

Ni mu gihe irindi tsinda rya FPU-1 rigizwe n’abapolisi 240 baba ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile y’icyo Gihugu.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.