Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Speranza Group Ltd ifite ubunararibonye mu kwenga “Liqueurs”

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 28-11-2018 saa 13:11:22
Amoko ya Liqueurs akorwa n’uruganda Speranza Group Ltd

Speranza Group Ltd (SGL) ni uruganda ruri ku isonga mu kwenga “Liqueurs” rwatangiye kwenga ibinyobwa bisembuye mu mwaka wa 2012, ubu rukaba rumaze kuba ubukombe.

Uru ruganda rukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali (Kigali Special Economic Zone), rukaba rwenga “Liqueur” zujuje ubuziranenge.

Bimwe mu binyobwa byengerwa muri Speranza Group Ltd birimo Speranza WARAGI, Super GIN , Golden SHERRY, Coffee RUM, Millenium Hills WHISKY, Blue Hills VODKA na Super GIN No 1.

Mu kiganiro n’ Imvaho Nshya, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Speranza Group Ltd Ssenabulya Andrew, yavuze ko uru ruganda rumaze kugira ubunararibonye mu kwenga Liqueurs ku buryo bateganya kurugira uruganda rwa mbere muri Afurika.

Ssenabulya yagize ati: “Turifuza kuzamura uruganda rwacu, rukagera kure muri Afurika y’ Iburasirazuba ndetse no ku mugabane wose bakamenya ko mu Rwanda twenga inzoga ziryoshye kandi zifite ireme.”

Ubu inzoga zacu uretse mu gihugu imbere zinacuruzwa mu bihugu by’abaturanyi, kandi intego y’uruganda ni ukugira uruganda rwa mbere muri Afurika rwenga inzoga ziryoshye rukamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Uretse ibinyobwa bisembuye nibidasembuye uruganda Speranza Group Ltd (SGL), rugiye gukora amazi ndetse no kongera ibinyobwa bishya ku isoko aho ku ikubitiro hari ikinyobwa gishya kitwa Speranza Waragi Coconut.

Ssenabulya yakomeje avuga ko bafite imashini nshya zizabafasha gukora ibinyobwa bishya kandi byujuje ubuziranenge, aho mu ntago z’ukwezi k’Ukuboza bazaba batangiye gukora amazi ndetse n’imitobe itandukanye.

Muri Werurwe 2019 hazakorwa ibinyobwa bishya bishyirwe ku isoko, abaguzi barasabwa gukomeza kugirira Speranza Group Ltd (SGL) ikizere kuko izakomeza kubagezaho ibinyobwa byiza ku giciro kiza.

Speranza Group Ltd (SGL) uretse kuba ikorera mu Rwanda, ifite amashami mu gihugu cya Uganda ndetse na Kenya, mu karere irateganya no kongera aya mashami ikaba yifuza kuba hejuru y’andi masoko muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mpangare Hope Umuyobozi Mukuru wa Speranza Group Ltd (SGL)

Amoko ya Liqueurs akorwa n’uruganda Speranza Group Ltd

Ssenabulya Andrew Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Speranza Group Ltd (SGL)

 

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

2 Comments on “Speranza Group Ltd ifite ubunararibonye mu kwenga “Liqueurs””

  1. Muraho, Nitwa MUTUYE Eric Benjamin nkaba ndi marketing manager muri Dawn film production. Twabandikiye Email ijyanye nuburyo twifuza ko twakorana ariko ntimwadusubije kandi ntekereza ko byaba ingirakamaro ku mpande zombi. Mushobora kureba video twabakoreye munyuze hano https://youtu.be/WBJ_cea-Xxc
    Tubaye tubashimiye.

  2. Mwiriwe, ntuye I Nyanza mumajyepfo ndifuza gukora business yo korohereza abacuruza ( details) n’abakunda ibinyobwa byanyu aho ntuye bakabibona hafi barangura. Mumbwire uko twakorana.
    Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.