Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Special Olympics Rwanda yashyikirijwe igikombe kizatangwa mu mikino y’igihugu

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 17-06-2018 saa 09:50:41
Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus (hagati), ashyikirizwa igikombe na Jihind (iburyo),ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko muri “Sulfo Rwanda”,

Umuryango “Special Olympics Rwanda” wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino washyikirijwe igikombe kizatangwa mu gusoza imikino y’igihugu y’abafite ubumuga bwo mu mutwe izwi nka “Special Olympics National Games” izaba kuva tariki 20-22 Nyakanga 2018.

Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus (hagati), ashyikirizwa igikombe na Jihind (iburyo),ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko muri “Sulfo Rwanda”,

Iki gikorwa cyo gushyikirizwa iki gikombe ku mugaragaro bahawe n’uruganda nyarwanda rukora ibikoresho by’isuku “Sulfo Rwanda” cyabaye ku wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018.

Umuyobozi wa Special Olympics mu Rwanda, Pasiteri Sangwa Deus wishimiye igikombe bahawe n’umufatanyabikorwa avuga ko ari icy’agaciro kuri bo kuko abakinnyi bazaba bareba igikombe bahatanira.

Ati Twishimiye ko dufite umufatanyabikorwa uzirikana imikino y’abafite ubumuga bwo mutwe, aho shampiyona yatangiye kandi ikazanasorezwa mu kwa karindwi dukina umukino wa nyuma uzabera i Kigali, ubwo rero bizatunezeza turimo kwereka abakinnyi bacu igikombe bazaba barimo gukinira”.

Pasiteri Sangwa Deus wagaragarije abari bitabiriye iki gikorwa aho imyiteguro iyi mikino y’igihugu igeze, yanabagejejeho ko hakiri n’ibindi bigikenewe, ashishikariza n’abandi kugira ubufasha batanga kugira ngo iyi mikino izagende neza.

Ati “Haracyari n’ibindi bigikenewe, gutegura n’ibintu bigari bikenera ubushobozi buhagije rero duhereye aho turanashishikariza n’abandi batari bagira icyo babasha gukora ku bijyanye n’imyiteguro, amafaranga (miliyoni 64) dusabwa kugira ngo dushobore gutegura neza iyi mikino ni menshi”.

Jishind ushinzwe ubucuruzi no gushaka amasoko muri “Sulfo Rwanda”, yatangaje ko bishimiye gushyikiriza Special Olympics Rwanda iki gikombe. Yaboneyeho kandi no kubasezeranya gukomeza kubatera inkunga mu bikorwa byabo bya buri munsi bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe by’umwihariko muri siporo.

Kugeza ubu, iyi shampiyona ikiri mu majonjora yo gushaka amakipe azitabira iyi mikino ya nyuma, ari naho hasakurwa abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ya “Special Olympics World Summer Games” izabera Abu Dhabi kuva tariki 14-21 Werurwe 2019.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.