Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Sosiyete zigenga zicunga umutekano zirasabwa kuwukaza mu minsi mikuru

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 26-12-2018 saa 10:38:35
Umuyobozi muri Polisi Ushinzwe Ibigo byigenga bishinizwe umutekano, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi

Umuyobozi muri Polisi Ushinzwe Ibigo byigenga bishinzwe umutekano, ACP Mbonyumuvunyi Jean Nepo, arasaba sosiyete zishinzwe umutekano mu bigo byigenga gukaza umutekano mu bigo ziwucungamo by’umwihariko muri iyi minsi mikuru.

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko mu gihe k’iminsi mikuru hari abajura baca mu rihumye abacunga umutekano bakiba ibya rubanda, akaba ari ho ahera asaba ba nyiri amasosiyete acunga umutekano kuwukaza muri izi mpera z’umwaka.

Yagize ati: “Abafite sosiyete zishinzwe gucunga umutekano mu bigo bitandukanye, na bo bamenye ko umutekano ubareba. Muri iyi minsi mikuru mu mpera z’umwaka, abajura bakunze kunyura mu rihumye inzego zishinzwe umutekano akaba ari ho duhera dusaba ibi bigo bicunga umutekano kuwukaza kandi tukababwira ko bakomeza kurushaho gukorana na Polisi y’Igihugu.”

Akomeza avuga ko iyo Polisi y’Igihugu igiye gutanga ibyangombwa kuri sosiyete ishaka gucunga umutekano habanza kurebwa niba ifite ibyangombwa, hakiyongeraho n’ibikoresho byabo n’ubushobozi bw’abakozi. Ashimangira ko izo sosiyete ari abafatanyabikorwa.

Yagize ati “Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo byemewe 17 bicunga umutekano mu gihugu hose. Ibyo bigo rero ni abafatanyabikorwa bacu kuko ibyo bigo byose bikoresha abakozi 19 900 hafi ibihumbi 20. Kugeza ubu dushima ko dukorana neza.”

Umuyobozi mukuru w’ikigo gicunga umutekano n’ibintu Quick Star Service (R) LDT Emmanuel R. Kavuna, avuga ko biteguye gukora neza nkuko bisanzwe kugira ngo bazacunge umutekano muri izi mpera z’umwaka.

Avuga ko bakorera mu Rwanda hose kandi ko bamaze gukaza umutekano muri iyi minsi mikuru. Yagize ati “Twamaze gufata ingamba zo gukaza umutekano. Dukorera mu Rwanda hose mu bigo byigenga no mu bya Leta by’umwihariko muri gare zitandukanye aho dushinzwe gucunga umutekano kuko hagaragara urujya n’uruza rw’abantu, navuga ko twiteguye.”

Yizeza ko aho buri Munyarwanda wese uzaba ari mu gace bakoreramo, azaba acungiwe umutekano kuko ngo abakozi ba Quick Star Service Ltd babasabye ko bakwiye kuba maso haba nijoro cyangwa ku manywa.

Ati “Buri Munyarwanda wese uri mu gace dukoreramo hose, azaba afite umutekano kandi akarya iminsi mikuru neza. Abakozi bacu bagomba kuba maso nijoro no kumanywa kandi tubashishikariza igihe cyose gukorana na polisi ndetse n’abasirikare mu gihe bari mu kazi. Nababwiye ko ntawe ugomba gusinzira mu minsi mikuru.”

Umuyobozi muri Polisi Ushinzwe Ibigo byigenga bishinizwe umutekano, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.