Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Sosiyete Sivili irasabwa kugira umwanya muri Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore 

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Aug 17, 2018

Imiryango ya Sosiyete Sivili nyarwanda irashishikarizwa kugira umwanya imbere ya Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore mu rwego rwo guhindura isura y’u Rwanda igaragazwa na raporo z’imiryango y’Abanyamahanga ku burenganzira bw’umugore mu Rwanda.

Lucy Asuagbor, Komiseri ushinzwe abagore muri Komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa Muntu (ibumoso) na Tom Mulisa, Umuyobozi mukuru wa GLIHD (Foto Mugisha B)

Iki ni kimwe mu byateranyije inama ihuriweho n’imiryango nyarwanda ya Sosiyete sivile ikora ku burenganzira bw’umugore mu Rwanda na Komisiyo nyafurika y’abagore, no kurebera hamwe uburyo imiryango ya Sosiyete Sivili mu Rwanda na yo yagira umwanya imbere y’iyo komisiyo mu gutanga raporo ku burenganzira bw’abagore mu Rwanda.

Nk’uko byagaragajwe na Komiseri Lucy Asuagbor  ushinzwe abagore no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Maputo, akaba ashinzwe u Rwanda by’umwihariko, yavuze ko azi neza ko hari iterambere abagore bagezeho mu Rwanda n’uburenganzira bafite mu gihugu kuko abisoma mu bitangazamakuru, ariko raporo zo  ku Rwanda ni nkeya, inyinshi bamenya   zitangwa n’imiryango y’Abanyamahanga kandi u Rwanda na rwo rufite imiryango ya Sosiyete Sivili ikora neza, yegera abaturage ikamenya ibibazo bafite ikabakorera ubuvugizi.

Yaboneyeho umwanya wo gushishikariza imiryango ya Sosiyete Sivili kugira umwanya imbere ya Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore ikajya itanga raporo ku burenganzira bw’umugore mu Rwanda.

Ati “Leta y’u Rwanda itanga raporo ku burenganzira bw’abagore buri myaka ibiri, ariko raporo za Sosiyete Sivili z’u Rwanda zo ntituzibona, byaba byiza na bo bagiye batugezaho raporo, kugira ngo bishoboke, ni uko imiryango nyarwanda na yo isaba kugira umwanya imbere y’iyo komisiyo.”

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa Muntu n’iterambere mu karere k’Ibiyaga bigari (GLIHD), Mulisa Tom, nk’umwe mu miryango itatu nyarwanda ifite umwanya imbere ya Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore, avuga ko bikwiye ko imiryango nyarwanda igira umwanya imbere y’iyo komisiyo, bityo raporo z’u Rwanda ku burenganzira bw’abagore zigatangwa na yo aho gutangwa n’imiryango y’abanyamahanga kuko akenshi izo raporo ziba zidashingiye ku kuri.

Ati “Ubundi iyo urebye neza usanga imiryango nyarwanda itazi ko izo nzego zihari muri Komisyo nyafurika. Uyu ni umwanya wo kugira ngo imiryango nyarwanda imenye ko hari Komisiyo nyafurika ishinzwe umugore, iyi na yo bikaba byiza ko imenya ibimaze gukorwa ku burenganzira bw’umugore mu Rwanda.”

Avuga ko mu gihe imiryango nyarwanda yazaba imaze kumenya uko Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore ihari, bizafasha gukemura iki kibazo cy’amaraporo atangwa n’imiryango idakorera mu Rwanda akenshi itanga amakuru atajyanye n’igihe.

Avuga ko mu miryango 518 nyafurika itanga raporo muri Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore, harimo imiryango nyarwanda itarenze 3, bikaba byaba byiza mu gihe indi miryango yafata iya mbere mu gusaba umwanya muri iyo Komisiyo ikajya inatanga raporo zayo buri mwaka imbere y’iyo komisiyo.

Ati “Turakangurira Sosiyete Sivili mu Rwanda ko nk’uko ikora ubuvugizi hano mu Rwanda yagombye gukorana na Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore mu rwego rwo kuyigaragariza ibyo bakora n’aho uburenganzira bw’abagore bugeze butezwa imbere.

Ku kijyanye n’inengwa ry’imiryango ya Sosiyete Sivili nyarwanda itagira umwanya imbere ya Komisiyo nyafurika ishinzwe uburenganzira bw’abagore, Sekanyange Leonard, Umuvugizi wa Sosiyete Sivili y’u Rwanda avuga ko bafite ubuvugizi muri iyi Komisiyo kuko Sosiyete Sivili zikora ku burenganzira bw’abagore zihagarariwe n’Impuzamiryango Pro-femme Twese hamwe, akaba ari nayo ishyikirizwa raporo zose ku burenganzira bw’abagore mu Rwanda zikorwa n’imiryango ya Sosiyete Sivili.

Ati “Ubundi dufite ibyiciro 9 by’imiryango itari iya Leta ikora ku burenganzira bwa muntu n’abagore, ihagarariwe n’impuzamiryango Pro- Femme Twese Hamwe, ni ho ihuriza raporo zayo zose ku burenganzira bw’abagore, akaba ari nayo izigeza kuri Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore.”

Avuga ko bagiye gusuzuma niba izo raporo zishyikirizwa Pro- Femme zitangwa muri iyo komisiyo cyangwa niba zidatangwa, bityo habone kujyaho uburyo bwo gushishikariza buri muryango gukora no gutanga raporo muri iyo Komisiyo.

Ati “Nibigaragara ko raporo dushyikiriza Pro- Femme zidatangwa muri Komisiyo nyafurika mu buryo buhagije, tuzicara hamwe nk’imiryango nyarwanda turebe icyakorwa kugira ngo izo raporo zigere kuri iyo Komisiyo.”

Sekanyange avuga ko byaba ari ikibazo mu gihe raporo z’ibikorwa by’imiryango nyarwanda zaba zitagera kuri Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore, ahubwo raporo z’ibikorerwa mu Rwanda zikaba zatangwa n’abatahakorera.

Ati: “Iki kibazo tugiye kubyigaho nka Sosiyete Sivili y’u Rwanda, tuzagitorera umuti, bityo raporo ku burenganzira bw’umugore zige zitangwa neza kandi mu buryo buhagije, zitangwe n’Imiryango nyarwanda ihorana n’abaturage umunsi ku wundi.”

Gatsinzi Nadine, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yemeza ko uburenganzira bw’abagore bwubahirizwa mu gihugu kandi ku nzego zose, kuko bahawe ijambo, bari mu myanya ifata ibyemezo kimwe n’abagabo, amategeko yashyizweho abemerera kuzungura kimwe n’abana b’abahungu mu muryango, abagore mu Nteko ishingamategeko icyuye igihe bari 64% kandi ngo hari ikizere ko n’abazatorwa bazaba bajya kungana n’abo.