Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Sosiyete Sivile yibukijwe uruhare rwayo mu kwibuka no kwiyubaka

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 13-04-2019 saa 12:27:35
Dr. Kayitesi Usta, Umukuru wungirije w'Urwego RGB, mu kiganiro n'abanyamadini na Sosiyete Sivile Nyarwanda (Foto Gisubizo G)

Imiryango itari iya Leta igize Sosiyete Sivile nyarwanda yasobanuriwe byinshi mu bigize inshingano zayo mu kubaka Abanyarwanda ikorera, bakarushaho kwibuka amateka y’igihugu cyabo yaranzwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko babafasha kwiyubaka kugira ngo ibyo bagamije bijyane n’iterambere rirambye.

Byagarutsweho mu biganiro bitandukanye byahurije hamwe Sosiyete Sivile n’imiryango y’amadini n’amatorero ishingiye ku myemerere, hamwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza no kurengera abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, Dr. Mukabaramba Alvera, yababwiye ko kwibuka ari ngombwa kugira ngo hatazabaho kwibagirwa bityo ibyabaye bikaba byakongera kuba.

Ati: “Kwibuka ni ngombwa kugira ngo tutazibagirwa na rimwe. Tutibutse twiyubaka twaheranwa n’agahinda kandi ari cyo abashakaga gutsemba Abatutsi bari bagambiriye. Ni ngombwa rero ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tubafasha kwibuka twiyubaka kugira ngo dutsinde icyo umwanzi yashakaga”.

Yakomeje avuga ko bitari ibyo kubaka abarokotse Jenoside gusa, kuko n’abayikoze bemeye icyaha ubu bakaba bari mu muryango nyarwanda na bo batiyubatse bitakubaka igihugu uko bikwiye.

Mu ijambo Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Kayitesi Usta yagejeje ku bahagarariye ayo madini n’amatorero na sosiyete sivile, yababwiye ko ari abafatanyabikorwa ba Leta mu kubaka umuryango ukomeye, bityo ari ngombwa kwibuka ingaruka z’imikorere n’amatwara yaranze bamwe mu banyamadini ba mbere, bijanditse mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma aho kubaka umunyarwanda bamusenya bagasenya n’igihugu.

Ati: “Turabasaba rero gukora mu nyungu z’abaturage, kubaka ubumwe bw’abaturage, bamenya aho abaturage bakeneye gufashwa, bamenya abakirisitu bafite uko bateye kugira ngo bashobore kubafasha mu kwiyubaka kandi bagira n’umwanya wo kwibuka, kuko kwibuka ni isoko yo kwiyubaka”.

Uyu muyobozi yibukije kandi iyi miryango, yiganjemo ishingiye ku myemerere ko hari ibintu bitatu Imana yanga urunuka, ari byo amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza, umutima ugambirira inabi n’amaguru yihutira kugira urugomo.

Uhagarariye Sosiyete Sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard, yashimangiye ko gufata umwanya wo kwibuka no kuganira ku mateka y’igihugu, ari umwanya wo kugira ngo bisuzume barebe icyakorwa ngo Jenoside itazongera ukundi.

Yibukije abanyamadini n’amatorero ko bafite urugamba rutoroshye rwo gukuraho amateka mabi insengero zabo zagiye zigwamo abakirisitu n’abazihungiyemo, ko bagomba kugira icyo bakora ngo inzu z’Imana ntizizongere kugwamo abantu.

Ibi biganiro, byabaye kandi umwanya ukomeye wo gutekereza uko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yakomeza kwigishwa Abanyarwanda, bakarushaho kubana mu mahoro bihereye mu miryango, igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kikarushaho kuzamuka.

Dr. Kayitesi Usta, Umukuru wungirije w’Urwego RGB, mu kiganiro n’abanyamadini na Sosiyete Sivile Nyarwanda (Foto Gisubizo G)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.