Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Sosiyete Sivile yagaragaje imbogamizi mu mushinga w’itegeko rigena isoresha

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 22-06-2019 saa 15:41:40
Uri hagati ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sosiyete sivile, Nyemazi Jean Bosco, ibumoso no Munezero Clarisse basobanurira abadepite imbogamizi basanze mu itegeko ry'umusoro (Foto Samuel M)

Abagize Impuzamiryango ya Sosiyete Sivile (RCSP) bagaragaje zimwe mu mbogamizi ku mushinga w’itegeko rigena uburyo bw’isoresha, bavuga ko hakwiye kunozwa iryo tegeko kugira ngo ritazagira umusoreshwa rigonga cyane uri muri sosiyete sivile ufite ibikorwa n’imitungo bikwiye gusoreshwa.

Babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, mu rwego rwo kugira ngo batange ibitekerezo byabo ku mushinga uri mu nteko ishinga amategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Sosiyete Sivile, Nyemazi Jean Bosco, yavuze ko mu busesenguzi bakoze kuri uwo mushinga, basanze mu ngingo 96 zigize iryo tegeko, ingingo 22 ari zo bafiteho imbogamizi.

Munezero Clarisse, umukozi ushinzwe kongerera ubumenyi mu muryango utanga ubufasha mu by’amategeko ‘Legal Aid Forum’, akaba n’uwagaragaje imbogamizi sosiyete sivile ifite, yatanze zimwe mu ngero bahuye na zo mu ngingo zitandukanye.

Ati: “Ingingo ya mbere, ni byiza ko igaragaza uko itegeko rizakoreshwa ariko tuza kugira igitekerezo ku gika cya nyuma kivuga ngo ‘no ku yindi misoro itaragenewe uburyo bw’isoresha bw’itegeko ryihariye’. Aha ngaha tukavuga tuti ese ntibyaba byiza iyi misoro na yo iteganyijwe kugira ngo hatazabaho urujijo mu gihe iri tegeko rizaba ritangiye gukoreshwa. Ni ukuvuga ngo imisoro yose itegeko rireba ikandikwa.”

Hari kandi ingingo zirebana n’ikoranabuhanga aho bisabwa ko hasobanurwa inzira zemewe z’ikoranabuhanga zinyuzwamo amakuru hagati y’umusoresha n’ugomba gutanga imisoro kuko kuri ubu hari imbuga nkoranyambaga na zo zifasha abantu mu itumanaho.

Mu zindi ngingo harimo ingingo zirebana n’umuntu usobanura inyandiko zikoreshwa mu bijyanye no gusoresha bibaza icyakurikizwa mu gushaka abo bantu bafite ubuhanga mu gusobanura indimi bazijyana mu zindi kuko kugeza ubu nta rwego rwabo ruzwi n’amategeko rwakwiyambazwa kugira ngo uwo muntu rumwemeze nk’ufite ubwo bubasha.

Komiseri w’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro w’imbere mu gihugu, Kayigi Aimable, yabwiye itangazamakuru ko mbere yo gushyiraho itegeko ry’imisoro riri kuvugururwa hari hasanzweho iryagiyeho mu 2005.

Ati: “Kubera ko rero rikoreshejwe imyaka 14, hari ibibazo byagiye bigaragazwa cyane cyane n’abasora. Ingingo zikubiyemo muri iri rishya ni ingingo zifasha abasora muri rusange, nk’eshatu muri zo harimo ingingo ivuga ko iyo umuntu yishyuye ikirarane twabanzaga gukuramo inyungu z’ubukererwe, tugakurikizaho ibihano tugakurikizaho umusoro fatizo.

Abasora bakavuga bati ariko iki kintu kiratubangamiye kuko umuntu azajya yishyura ikirarane kibanze kigabanye umusoro fatizo kugira ngo wa musoro fatizo utongera kubyara izindi nyungu z’ubukererwe.”

Yakomeje avuga ko ikindi basangaga gikomeye ari ubworoheze bwo kwishyura ikirarane, kuko bahabwaga igihe kitarenze amezi 12, itegeko rishya rikaba ryarakubye inshuro ebyiri bigera ku mezi 24.

Ikindi cya gatatu ni mu gihe usoreshwa yagombaga kuba yakoze imenyekanishamusoro ariko ntiyishyure; ibihano byacibwaga byanganaga na 50% by’umusoro ariko ubu byavuguruwe bigabanuka, aho hishyurwa 10% gusa yarenzaho amezi abiri bikaba 20% yagera kuri atatu bikaba 30% bikarekera aho.

Ku kijyanye n’ibihano, Komiseri wa RRA, yasobanuye ko byagabanyijwe cyane ariko bitakomeza kugabanuka kuko byasa no gutanga icyuho cyatuma abantu badatanga umusoro uko bikwiye.

Uri hagati ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Sosiyete sivile, Nyemazi Jean Bosco, ibumoso no Munezero Clarisse basobanurira abadepite imbogamizi basanze mu itegeko ry’umusoro (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.